Eric Kabera yatangiye kwifashisha sinema yerekana zimwe mu ntandaro zitera ibibazo byo mu mutwe

By: Abawedawe Immaculée

 

Kuri uyu wa 14 ukuboza 2023mu nama nyunguranabitekerezo  irimo abafatanyabikorwa batandukanye nibwo berekanye izi Filimi zigamije kwerekana intandaro z’uburwayi bwo mu mutwe Ni igikorwa cyiswe ‘Umva Visualizing Peace’ cyateguwe na Eric Kabera abinyujije muri Kwetu Film Institute ku bufatanye na Lincoln University n’urubyiruko rwibumbiye mu cyo rwise Uyisenga n’Imanzi. Hakozwe filime eshatu zigamije kwerekana bimwe mu bibazo bitandukanye abantu bahura nabyo byerekeye ubuzima bwo mu mutwe.

Izi filime zirimo iyiswe ‘Inkuru Yanjye’ igaruka ku mwana w’umukobwa utotezwa n’umugore wa sekuru, bikarangira abaye umwana wo ku muhanda.

Hari ‘Sound On The Hill’ cyangwa ‘Urusaku Ku Musozi’, iyi ikaba ari inkuru igaruka ku itotezwa ritandukanye riba mu miryango ndetse na ‘My Poem’ ishingiye ku muvugo ugaruka ku mukobwa wihebye akumva ko ntacyo amaze mu buzima.

Doctor ruzibiza ukorera ku bitaro by’i Ndera  yagize ati ” iyo bavuze ibibazo byo mu mutwe ntabwo baba bavuze ibisazi gusa ,ahubwo ni ihungabana rikomoka ahanini mu makimbirane yo mu miryango , Aho ababyeyi barwana abana babareba  , bagasinda , bagatongana abana babareba ugasanga ibyo byose bikurijemo ihungabana hagati yabo ubwabo ndetse n’ababana bikabageraho ugasanga bihitiyemo ubuzima bwo kujya kwibera mu mihanda , kunywa ibiyobyabwenge bitandukanye , ibyo byose ugasanga n’ingaruka ziva muriya  miryango ifite ibibazo , no kutabona ubatega amatwi , ,ubaganiriza “.

Umuyobozi wa Kwetu Film Institute, Eric Kabera umenyerewe mu gutunganya filimi avuga ko byabaye ngombwa ko babicisha muri sinema kugirango abantu bumve uburemere bw’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Yagize ati: “Ni ngombwa ko tubicisha muri sinema kugirango abantu babyumve, babisobanukirwe, babishyiremo agaciro n’umurava na politiki abantu bakora. Mu nzego za Leta, abanyamadini n’ abarezi bashaka gukoresha iyi gahunda haba mu bigo by’amashuri, haba mu bigo bitandukanye ibya Leta no mu bikorera, bumve uburemere bw’ikibazo cyugarije u Rwanda.”

Eric Kabera umuyobozi wa Kwetu Film Institute

Umuyobozi w’umuryango “Uyisenga n’Imanzi” avuga ko abazareba izi filimi bazamenya ibibazo byo mu mutwe n’uburyo bwo kwitabwaho.

Yagize ati: “Buriya ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe abenshi ntibabizi n’iyo babizi, akenshi ntabwo bamenya ko babifite. Buriya buzima bw’abana batatu ntabwo aribo bonyine babufite. Igihe yerekanywe ba bana bamenya ko bafite ikibazo, bagashobora kubivuga kandi bakitabwaho.”

Binyuze mu mushinga wiswe “Umva –Vizualizing Peace”, biteganyijwe ko izi filimi zizashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, hakanakorwa imfashanyigisho izifashishwa mu mahugurwa azatangwa n’indi miryango n’ibigo byifuza kwifashisha uburyo bwa sinema  mu guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima yo mu mwaka 2021-2022, igaragaza ko mu Rwanda hari abantu 2650 bafite uburwayi bwo mu mutwe badafite aho kuba.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *