GANZA TV: umuyoboro ufite umwihariko wo gutambutsa ibiganiro na Filimi mpuzamahanga mu Kinyarwanda

Mu Rwanda, ku nshuro ya mbere, kuri uyu wa 08/11/2023, Startimes-Rwanda ishyize hanze shene ya televiziyo igiye kujya yerekana ibiganiro n’ama filime mpuzamahanga mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Ni shene yitwa GANZA TV, itangijwe mu Rwanda nyuma y’ubushakashatsi bwemeje ko hari abakunda izi filime zo mu mahanga ariko ntizibagirire akamaro nyakuri kuko hari amasomo menshi aba azirimo batiga kubera kutumva neza ururimi mu buryo bwuzuye.


Modeste Nkurikiyimana umuyobozi w’ishami ry’iyamamazabikorwa muri startimes yagize ati” Ganza TV ni shene ya Televiziyo dutangije mu mugambi wo kugirango abantu bavuga ikinyarwanda gusa batumva indimi z’ amahanga babashe gukurikirana neza no kuryoherwa na Filimi,kuko hari abakurikira Filimi z’amahanga bakazikunda ariko ntibumve neza inyigisho zo muriyo Filimi.”

Kuva tariki ya 01/11/2023 ,Ganza TV yashyizeho poromosiyo y’ibyumweru bitatu nta kiguzi kubafatabuguzi bayo ,Akarusho Kandi ibiciro byayo biri hasi cyane ,kuko ushobora kwigurira abonoma y’umunsi umwe kumafaranga 1500 (Frws) gusa cyangwa 2000(frws)

Ganza TV igaragarira kuri shene y’103 ku bakoresha anteni y’udushami naho ku bakoresha igisahani bayirebera kuri shene ya 460, ikerekana izo filime zose mu Kinyarwanda.

GANZA TV, igaragara amasaha makumyabiri n’ane iminsi yose. (24/7) ikerekana ibiganiro mpuzamahanga, imyidagaduro, na filime zirimo :iz’Urukundo ,izi intambara,imikinonjyarugamba ,iz’abana ibi byose bigaragara mu rurimi rw’ikinyarwanda.

GANZA TV ifite icyivugo kigira kiti:”Umunezero w’abawe”, ibintu bisobanura ko intego zayo ari uko abakoresha abonoma za startimes batazongera kugira irungu.

 

Frankly wang Umuyobozi mukuru wa Startimes mu Rwanda yagize ati:“Twebwe nka Startimes biratunezeza iyo twatanze serivisi nziza ku bakiliya bacu , Twabanje gukusanya ibitekerezo mu bafatabuguzi bacu, bidutera kumenya ko ari ingenzi gutangira kubagezaho ibi biganiro mpuzamahanga mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Ubu tuzanye Ganza TV, umuyoboro udasanzwe kandi ushimishije uzafasha abantu kwishima nta mbogamizi y’ururimi.

Turabizeza kandi ko ababana na startimes batazahwema kwishimira ibyiza dukomeje kubagezaho”.Startimes ni yo kompanyi ya mbere muri Afurika itanga serivisi z’amajwi n’amashusho agezweho (Digital television).

Iha serivisi abakoresha televiziyo basaga miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30+ mumyaka irenga 35 ivutse. Ifite amashene asaga 700 icishaho ibiganiro birimo ibyo muri Afrika no ku yindi migabane. Intego yayo ni uko buri munyafurika yegerezwa serivisi, zimuhendukira kandi asangire n’abandi ubwiza bw’itumanaho rigezweho.

Kureba Filimi ubusanzwe bigira umumaro urimo guhembura ubwonko ,kuruhuka ,Kwigisha no kunezeza amarangamutima y’abazireba cyangwa kwibutsa ahashize habo bigatera abantu kugira imyifatiro mishya mu hazaza habo.

Abanyamakuru bari bitabiriye umuhango wo gutangiza Ganza TV ku mugaragaro.

By: Abawedawe Immaculée

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *