Abanyamuryango bagize ihuriro ry’abakora ibikomoka kw’impu bakomwe mu nkokora nisubikwa ry’amatora

Nyuma y’uko abanyamuryango b’ihuriro ry’abakora ibikomoka ku impu bari  baturutse mu turere twose tw’igihugu  baje i Kigali gutora umuyobozi uzabavuganira no gushyira ibintu ku murongo kugira ngo uruhu amahanga yirahira  rusubizwe agaciro, batunguwe  ubwo D.G wa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda muri Minicom Bwana Twahirwa Christian, mu ijambo rye yavuze ko amatora yasubitswe kandi ko bikozwe mu izina rya Minisiteri y’Ubucuruzi nyuma y’uko babiganiriyeho.

Ibi nibyagarutsweho kuri uyu wa Gatanu ,Taliki 10 ukwakira 2025 ,nyuma yuko  Kuva Tariki ya 8/9 kugeza Taliki ya  10/10/2025 mu ntara zose z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali , Minicom ibitewemo inkunga na banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB) ku bufutanye na RDB, PSF, RTB na RSB ,bari mu gikorwa cyo guhugura abanyarwanda n’abaturarwanda bongerera agaciro Impu z’umwite: (Impu Mbisi) hagamijwe  kunoza imirimo yabo bakora no gushyiraho ishyirahamwe ryabo rishingiye ku mategeko n’ubuyobozi bwaryo bitoreye .

Mu kiganiro n’itangazamakuru ,umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere inganda no kwihangira imirimo muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Bwana Twahirwa Christian yagize Ati ” Amatora ntiyahagaze  ahubwo abantu bagomba kubanza guhura  , bakanyura muri status zizagenga iyo Association, bakamenya neza ngo ese komite ngenzuzi ikora gute!?Assemble generale yo ikora  gute? Kugirango ubwabo bihitiremo abazabayobora bamaze kumva ibiteganwa n’amategeko “.

Abanyamuryango bari bahari bavuze ko ayo mafaranga  bakoresheje bahugura abantu mu minsi itanu yose yagombye kuba yaraguzwemo ibikoresho bakiteza imbere kuko hashize ukwezi bitegura amatora, bakibaza impamvu ku munota wa nyuma ibintu bisubitswe.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku itariki ya 22 Mata 2025 bari bamaze gutora umuyobozi wabo, ibintu bavuga ko bisa nk’ibyisubiyemo kuko amatora y’icyo gihe nayo yaje gusubikwa batamenye impamvu.

Guverinoma y’u Rwanda  ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yatangaje ko yatanze miliyari 1.5 Frw yo gufasha abatunganya impu

Nyakubahwa Perezida PaulKagame  yavuze ko amahanga yamubwiye ko uruhu rw’u Rwanda ari rwiza ku isi hose mu gukora inkweto .

 

ABAWEDAWE Immaculee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *