Kigali : Sendika y’Abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu ( STRADH) mu rugamba rwo kwimakaza uburenganzira bwa muntu
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Kanama 2025, Sendika y’Abakozi baharanira uburenganzira bwa muntu ( Syndicat Des travailleurs aux services Des droits humains) batangije amahugurwa yibanda mu gusobanura uburenganzira bwa muntu ,ni amahugurwa yagenewe Abanyamakuru nabandi bakozi b’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu , Aya mahugurwa akaba yafunguwe ku mugaragaro na Julie Crowley uhagarariye Canada mu Rwanda akazasozwa kuwa 29 Kanama 2025 .
Julie Crowley yashimiye byumwihariko STRADH uyu muryango wateguye aya mahugurwa, ashimangira ko abantu bakwiye kungurana ubumenyi by’umwihariko batekereza ku burenganzira bwa muntu.

Ati “ Canada ishyigikiye amahame y’uburenganzira bwa muntu kandi twiteguye gukomeza kubashyigikira mu buryo butandukanye.”
Bizimana Alphonse Umuvugizi wa Sendika y’Abakozi baharanira Uburengenzira bwa muntu (STRADH) yashimiye uhagarariye Canada mu Rwanda ku bwo kwitabira ubutumire.
Ati “Mbere ya byose, ndashaka gushimira Ambasade ya Canada by’umwihariko uhagarariye iki gihugu mu Rwanda, ku bw’umuhate we no gushyigikira abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanayamakuru .”
Yakomeje agira ati “ Ibi bidutera umwete,bikadusubizamo imbaraga.”
Bizimana Alphonse yashimiye kandi Me. Mukantabana Rose, umunyamategeko akaba ni inzobere mubyu uburenganzira bwa muntu wasangije ubunararibonye bwe mu bijyanye n’amategeko ndetse n’uburyo bwo gukora inkuru zicukumbuye ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Uyu muvugizi wa STRADH yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuzabyaza umusaruro ubumenyi bahabwa.
Aya mahugurwa azamara iminsi 5 , aho inzobere mu by’uburenganzira bwa muntu azasobanura uburyo bwo gukusanya Amakuru mu gukurikirana uburenganzira bwa muntu ,ndetse n’uburyo umunyamakuru yakora raporo mu gihe avuye gutara inkuru ku burenganzira bwa muntu,kurinda amakuru n’ibikoresho by’ikoranabuhanga .


ABAWEDAWE Immaculee
