Kigali:PSF yongeye kwibutsa abikorera gutanga ibicuruzwa byujuje ubuziranenge

Kuri uyu wa gatanu Taliki 13 Kamena 2025 ,urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) hamwe n’ibigo bishinzwe ubuziranenge ,Rwanda FDA, RICA, na REMA byagiranye ikiganiro nyunguranabitekerezo kigamije gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kumva neza inshingano zabo mu bijyanye no kubahiriza ubuziranenge mu bicuruzwa byabo ,hagamijwe guha abaguzi babo ibintu byujuje ubuziranenge bitashyira ubuzima bw’abantu mu kaga .

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuvugizi muri PSF Joseph Mutabazi yavuze ko intego yiyi nama kwari ukuzamura ubushobozi bw’ibigo bito n’biciriritse.

Ati: iyi nama yarifite intego eshatu zireba ibigo bito n’ibiciriritse , iya mbere ni ukumva neza inshingano zabo mu bijyanye n’ubuziranenge, iya kabiri nyuma yo kuzumva ni gute bazishyira mu bikorwa,iya gatatu nu kuganira hagati y’ibigo bishinzwe ubuziranenge  barebwa icyakorwa kugirango ibi bigo bito n’ibiciriritse bifashwe,harimo Nko kuzamura abafite inganda ntoya ,no kureba ikibazo cy’abafungirwa ubucuruzi bwabo kubera kutuzuza ubuziranenge .

Muri iyi nama Kandi hanenzwe bamwe mu  bacuruzi babyuka bagakora nki isabune ya OMO ugasanga uyiguze arayikoresha ikamushishura intoki , banenze abakora inzoga z’inkorano zangiza cyane ubuzima bw’abaturage,nibindi byinshi byavugiwemo ,iyi akaba ariyo mpamvu nyamukuru yiyi nama kugira ngo basobanurire neza abacuruzi ko bagomba gukora ibintu byujuje ubuziranenge .

Niyitegeka Jean Damascene ukora mu ishami ry’ubugenzuzi bw’inganda n’amasoko muri RICA yavuzeko aya ari amahirwe kubakora mu bigo biciriritse n’ibito kuko bigiye kubafasha kumenya uko bakora ibintu byujuje ubuziranenge.
Yagize ati ” ndatekerezako nyuma yiyi nama basobanukiwe inshingano za buri rwego rushinzwe ubuziranenge kandi bizadufasha kugirana imikoranire myiza kuko basobanukiwe impamvu bagomba gukora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge bityo bizabafashe kugeza ibicuruzwa byabo kumasoko mpuzamahanga.

Abikorera kandi basabwe gukorana no kungurana ibitekerezo hagati yabo ndetse n’ibigo bya leta mu rwego rwo gushyiraho amategeko agenga ubucuruzi n’ubuziranenge.

 

By : ABAWEDAWE Immaculee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *