U Rwanda Rwatangije ku mugaragaro isuzuma mpuzamahanga PISA2025

kuri uyu wa mbere taliki 28 Mata 2025 hatangijwe ku mugaragaro isuzuma mpuzamahanga PISA 2025 ritangirizwa mu Kigo cya Camp Kigali na New Vision High School rikazafasha kumenya aho uburezi buhagaze n’ ahakongerwa imbaraga kugira ngo uburezi burusheho gutera imbere.

Umuyobozi w’ ikigo cya camp Kigali
Jean de Dieu Niyonsenga, yashimiye minisitiri w’uburezi Nsengimana Joseph ko bahawe amahirwe y’ uko abanyeshuri babo bagira uruhare mu gukora ibi bizamini mpuzamahanga kandi ko iyi gahunda mpuzamahanga ari igipimo kigiye kubaha ikizere cy’uko bahagaze  kandi ko nta bwoba bafite kuko  bamenyereye guhiganwa.

Umuyobozi mukuru wa Nesa Dr Bernard BAHATI yagize Ati ” Ni isuzuma ryatangirijwe mu mashuri 2 camp kigali na New Vision High School rikazakorerwa mu mashuri 213 mu turere twose tugize igihungu  rikazageza taliki 7 Kamena 2025 , ni turangiza mu Mujyi wa Kigali tuzakomeza tujya mu tundi turere mu yandi mashuri, n’aho abana bakora iri suzuma”.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph yasobanuye iby’iri suzuma ko ari ukugira ngo hamenyekane uko uburezi mu Rwanda buhagaze ugereranije n’ibindi bihugu.

Yagize ati” Ntabwo ari ikizamini, ni isuzuma kugira ngo tumenye aho turi, ntabwo ari ukuvuga ngo watsinze, watsinzwe, ni ukugira ngo tumenye aho duhagaze ugereranije n’ ibindi bihugu, Kandi tumenye nuko twavugurura  mu myigire mu buryo bwo kuzamura ireme ry’uburezi.”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 91 birimo 5 byo ku Mugabane wa Afulika byitabiriye iri suzuma rigamije ku garagaza aho uburezi bw’igihugu buhagaze ku ruhando mpuzamahanga.

Iri suzuma rizakorwa n’abanyeshuri 7455 mu gihugu hose,baturutse mu bigo 213 by’uturere rwose tugize igihungu , rikazakorwa n’abanyeshuri bari hagati y’imyaka 15 na 16.

 

By : ABAWEDAWE Immaculee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *