Nyagatare/ Rwimiyaga :ubukene ku isonga mu kuzamura umubare munini w’abana b’abakobwa bafite Virusi itera SIDA

Mu karere ka Nyagatare , umurenge wa Rwimiyaga ni hamwe mu gace kiganjemo umubare munini w’abana b’abokabwa bafite Virusi itera SIDA kurusha abahungu , ndetse bivugwa ko Abakobwa bafite Virusi itera SIDA bakubye inshuro eshatu abahungu , ibi ahanini bigaterwa n’ubuzima bubi burimo ubukene butera abana b’abakobwa kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, bikabakururira kwandura Virusi itera SIDA.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 14 Gicurasi 2024 ubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ( RBC) gifatanyije n’abafatanyabikorwa babo Strive foundation hamwe na Abbot bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kwirinda Virusi itera SIDA , binyuze mu kwifata, kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bagakoresha Agakingirizo Kandi bakanitabira kwipimisha kenshi kugirango bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Umwe mu babyeyi bari bitabiriye ubu bukangurambaga yagize Ati “ingeso y’ubusambanyi igaragara mu bana bacu ahanini iterwa n’ubukene , umwana agira gutya akava iwabo ahunze ubuzima bubi agahura n’abagabo bamushukisha amafaranga ndetse n’ibindi atajya abona iwabo akaba amukoresheje imibonano mpuzabitsina akamutera inda cyangwa akamusigira Virusi itera SIDA.

Umuhoza Jeannette atuye mu murenge wa Rwimiyaga yagize Ati ” impamvu aka gace kacu kiganjemo ubusambanyi bwinshi , usanga harimo abantu benshi bakunda gukora ubucuruzi bwa kanyanga n’inzoga zinkorana Aho usanga abagabo bashukisha Abakobwa amafaranga ,ubundi bakabagurira inzoga rero iyo bamaze gusinda ntibaba bakibashije guhakana , bakisanga bakoze iyo mibonano idakingiye abandi bikabakurizamo gutwara inda zitateguwe.”

Murekatete Juliette umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize Ati” urubyiruko turwitezeho imbaraga nyinshi n’impinduka kubera ubu bukangurambaga kuko ahanini rwahuraga n’ibibazo bivuye ku bumenyi bucye mubijyanye n’ubuzima bw’imyororokere Aho wasangaga bamwe birindaga gutwara inda ,abandi bagakoresha ibinini ariko ntibibuke kwirinda Virusi itera SIDA, no gukora iyo mibonano mpuzabitsina idakingiye .

Uyu Muyobozi Kandi yagarutse ku kibazo cy’urubyiruko rushaka ibigezweho rudafitiye ubushobozi kuko ariyo ntandaro yo kwishora mu busambanyi abasaba no kunyurwa nibyo bafite,anasaba Abagabo bakuze kureka gushukisha Abana b’abakobwa ubuhendabana bagamije kubakoresha imibonano mpuzabitsina Ati ” mufate abana Bose nkabanyu .”

Nteziryayo Narcisse ukora mu muryango mpuzamahanga waba nyamerika ukorera mu bihugu 46 harimo n’u Rwanda , bakaba bunganira Minisiteri y’ubuzima mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA ndetse no kwita kubafite Virusi itera SIDA, Mu turere tune akoreramo harimo na Nyagatare yagize Ati ” Turacyashyiramo imbaraga mu gukora ubukangurambaga kuko mu ntara y’iburasirazuba abana b’abakobwa bafite umubare munini w’abanduye Virusi itera SIDA kuko iyo urebye bakubye inshuro 3 umubare w’abahungu , Aho usanga mu bakora umwuga w’ uburaya 100 abanduye Virusi itera SIDA Ari 39% , mu gihe abaturage Ari 3%, mu ntara y’iburasirazuba Kandi niyo yaje ku isonga mu Kugira abana b’abakobwa benshi batwaye inda zitateganyijwe , ugasanga Kandi muri iyi ntara mu gufata imiti y’ubwandu bwa Virusi itera SIDA aribo bari hasi , hanyuma mu bijyamye no kwitabira igikorwa cyo kwisiramuza mu gihe Kigali bari ku kigero cya 66%, Nyagatare bo bari kuri 36% yasoje asaba Urubyiruko rw’iyi ntara ko byibuze rwagakwiye kwitabira iki gikorwa cyo kwisiramuza kuko bigabanya ibyago byo kwandura HIV/ SIDA ku kigero cya 60%.”

By : ABAWEDAWE Immaculée

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *