Umuhanzikazi Bwiza yasogongeje abanyamakuru indirimbo14 zigize album ye yambere yise “My Dream”

Umuhanzikazi Bwiza yamurikiye ndetse anasogongeza abanyamakuru indirimbo 14 zigize album ye yambere yise “My Dream”,akomeza anashimira byimazeyo itangazamakuru ridahwema kumushyigikira.

Mu magambo avuye ku ndiba y’umutima yuyu muhanzikazi yagize ati”Njya gutangira umuziki numvaga bitazoroha ariko uburyo itangazamakuru ryamfashije byahumurije umutima wanjye, n’ubwa kabiri mpagaze imbere y’abanyamakuru benshi ,ubwa mbere ni igihe nerekanwaga nk’uwatsinze muri “Next Diva” nshimiye Cyane itangazamakuru hamwe ni ikipe dukorana muri KIKAC Music”.

Bwiza yasobanuye impamvu nyamukuru yise album ye “My Dream” yagize ati”kuba umuhanzi byari mu ndoto zanjye,none inzozi zabaye impamo , ikindi nuko nifuzaga kugira album yanjye ubu nkaba narabigezeho'”

Uhujimfura Jean Claude ushinzwe kureberera inyungu uyu muhanzikazi Bwiza , yavuzeko iyi album bazayigurisha ibihumbi icumi by’amanyarwanda( 10000Frw) ku rubuga rwa Bwiza.rw,yakomeje avuga ko hari ubundi buryo bashyizeho Bwo gufasha Bwiza kubantu baba bifuza kumuha tip , ko ubyifuza yazajya amutera inkunga uhereye ku bushobozi afite kugeza ku bushobozi atarenza.

Iyi album Bwiza yatangiye kuyikoraho muri Mutarama uyu mwaka .

“My Dream “ifite umwihariko wo kuba indirimbo zose zarakozwe naba producers batandukanye twavugamo Tell them,Santana,Nizz beat,Loader,Prince kizz,Hash Tag n’abandi

Album” My Dream” Iriho indirimbo 14 zirimo iyo yise amarangamutima ,Are you ok, Monitor yakoranye na Niyo Bosco ,Nobody yahuriyemo na Double Jay,…..

Ni album Kandi iriho abahanzi barimo nka Juno Kizigenza,chriss Eazy,Double Jay w’i Burundi,Ray signature na Allan Toniks bakomoka mu gihugu cya Uganda.

Iyi Album igizwe n’indirimbo 14 yagizwemo uruhare rukomeye n’umuhanzi Niyo Bosco rungana na 50%,ibintu umuhanzikazi Bwiza amushimira cyane.

By Abawedawe Immaculee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *