Rwanda: Der sprachen Hub igisubizo kubifuza kubona impamyabumenyi mpuzamahanga y’ururimi rw’ikidage

Mu Rwanda Abiga Ururimi rw’Ikidage bahuraga n’imbogamizi zo kubona aho bakorera ibizamini byemewe ku rwego mpuzamahanga, ariko ubu byatangiye gukemurwa nyuma y’uko ikigo Der Sprachen Hub | German Language Academy cyemerewe gutanga ibizamini bya ECL (European Consortium for the Certificate of Attainment in Modern Languages) mu gihugu.

Iki kigo kibaye icya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba cyahawe ubu burenganzira, bikaba biteganyijwe ko bizafasha cyane abashaka amahirwe yo kwiga, gukora cyangwa gutura mu Budage, bidasabye ko bashobora kujya mu Budage bakabanza kwiga ikidage kugirango babone imirimo ibabeshaho .

Mwizerwa Mulisa, Umuyobozi wa Der Sprachen Hub, yavuze ko icyemezo cyatanzwe ku itariki ya 2 Ukuboza 2025, ashimangira ko ari intambwe ikomeye mu gukemura ibibazo byari bimaze igihe bigaragara mu myigishirize n’igerageza ry’Ururimi rw’Ikidage.

Ati: “Abanyeshuri barangizaga amasomo bagategereza igihe kirekire batarabona ikizamini, abandi bagahura n’ibiciro bihanitse cyangwa serivisi zidanoze. ECL ije nk’igisubizo gifatika kuri ibyo bibazo.”

Yagaragaje ko Der Sprachen Hub itanga amasomo y’Ikidage kuva ku rwego rwa A1 kugeza kuri C1, ikoresheje uburyo butandukanye burimo kwiga imbona nkubone, online, e-learning ndetse na hybrid, bigafasha abanyeshuri guhitamo uburyo buboroheye bitewe n’igihe n’aho bari.

Ku bijyanye n’uko iki kigo cyahawe icyizere, Mwizerwa Mulisa yasobanuye ko byatewe ahanini n’isura nziza u Rwanda rufite mu miyoborere myiza, gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa, ibintu byubaka icyizere mu mitegurire y’ibizamini mpuzamahanga.

Eric Gatete umwe mu bakoze ikizamini cy ‘ikidage mu kigo cya ECL avugako iki kigo gifite umwihariko wo korohereza abakora ikizamini kubona impamyabushobozi ugereranyije nibindi bigo byigisha ikidage .

Yagize Ati “ushobora gutsinda cyane isomo rimwe, ugatsindwa irindi bikakubuza certificate yose ibi bikaba bitandukanye na ECL aho isomo watsinze rizamura iryo watsinzwe ukaba still wabona certificate( utsinze kuvuga kuri 80% ugatsindwa kuva kuri 40% birazamurana ukaba uratsinze) ibi ntibyabagaho.

Ibizamini bya ECL bitegurirwa mu Budage, ariko bigakurikiranwa ku rwego mpuzamahanga na Kaminuza ya Pécs yo muri Hongrie, mu rwego rwo kubungabunga ubuziranenge bwabyo.

Ikizamini cya mbere giteganyijwe ku itariki ya 6 na 7 Gashyantare 2026, aho kwiyandikisha byatangiye ku itariki ya 8 Ukuboza 2025 bikazarangira ku itariki ya 6 Mutarama 2026. Abaziyandikisha kare bazahabwa amasomo y’ubuntu abafasha kumenya uko ikizamini gikorwa.

Mwizerwa Mulisa yavuze ko ikizamini cya ECL cyihariye ku kuba cyoroshye gusobanukirwa, kigiciro cyorohereye kandi gihujwe n’intego z’abiga Ikidage bashaka amahirwe mu kazi, amahugurwa no kwiga.

Ati: “Iki ni ikizamini cyemewe mu Budage mu nzego zitandukanye zirimo gutura, gusanga umuryango, amahugurwa n’ubukorerabushake. Ni amahirwe mashya ku Banyarwanda.”

Biteganyijwe ko ibizamini bya ECL bizajya bikorwa inshuro esheshatu mu mwaka, bigatuma abiga Ikidage batagitegereza igihe kirekire nk’uko byari bisanzwe bigenda.

Der Sprachen Hub imaze gufungura amashami i Kigali, Huye na Musanze, ikaba inateganya kwagura ibikorwa byayo i Rubavu, mu rwego rwo kwegera abakenera serivisi zayo, aho kugeza ubu ifite abanyeshuri barenga 200 biga Ururimi rw’Ikidage.

 

ABAWEDAWE Immaculee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *