Abanyarwanda bakuriweho Visa ku ngendo bakorera muri Repuburika ya Congo
Uyu munsi mu itangazo Christel Sassou Ngesso yasohoye ku rukuta rwa Twitter, abanyarwanda bakuriweho Visa ku ngendo z igihe gito bakorera mu gihugu cya Repuburika ya Congo.

Ibi byabaye mu gihe umukuru w Igihugu cya Repuburika ya Congo Dennis Sassou Nguesso yasuye mugenzi we Umukuru w Igihugu cy U Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame kuri uyu wa gatanu tariki 20 Nyakanga 2023.



Ibyishimo ni byose ku banyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuko bibagabanyirije igihe bemeraga basaba Visa ndetse n amafaranga bashyiraga mu gusaba Visa.
Ku itariki 31 Nyakanga 2023 kandi i Brazzaville muri iki gihugu cya Repuburika ya Congo hakaba hazabera inama mpuzamahanga y abagore b’ abarwiyemezamurimo ku isi FIED ( Forum des Femmes entreprenantes et Dynamiques) ikaba izanitabirwa n’ abagore b’ abarwiyemezamirimo b’abanyarwanda bakazanamurika bimwe mu bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda. Iyi nama ikazitabirwa n’abagore b’abakuru b’ibihugu harimo na Madame wa Perezida Dennis Sassou Nguesso.

Angels.
