Kamonyi – Mugina : Bibutse ku nshuro ya 29 ndetse Banashyingura mu cyubahiro imibiri 14 y’abatusi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi .

Kamonyi – Mugina : Bibutse ku nshuro ya 29 ndetse Banashyingura mu cyubahiro imibiri 14 y’abatusi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi

Kuri uyu wa gatatu taliki 26 Mata 2023 mu murenge wa Mugina ndetse na nyamiyaga bibutse ku nshuro ya 29 ababo bazize jenocide yakorewe abatutsi, banashyingura mu cyubahiro imibiri 14 y’abatusi bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi .

uyu muhango ukaba wabereye ku Rwibutso rwa jenoside rwa Mugina ,ukaba
witabiriwe n′abayobozi batandukanye ,umushyitsi mukuru akaba yari guverineri w′Intara y′Amajyepfo Madamu Kayitesi Alice.

Tariki ya 25 na 26 Mata 1994; ni igihe cy′icuraburindi ku batutsi bo ku Mugina, kuko niho Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mugina biciwe urw′agashinyaguro kuri iyi paruwasi gaturika ndetse no mu nkengero zaho.

Abahazi bahita ku Mugina wa Jenda na kabugondo .Hagizwe n’imisozi myiza ndetse n’ibibaya ,hakaba kuva cyera hari hatuwe n’abanyarwanda bo mu ngeri zitandukanye Kandi babanye neza kuko bavugaga ko Ari Rubanda rw’Umwami ,gutoteza abatutsi byatangiranye n’umwaduko w’amashyaka menshi.

Mu izina ry′imiryango yashyinguye ababo, Ndayambaje Augustin yagarutse ku rupfu rw′agashinyaguro Abatutsi bo ku Mugina bapfuye, ashima ubutwari bw′ INKOTANYI zahagaritse Jenoside. Yavuze ko kimwe na bagenzi be, abarokotse Jenoside bamaze kwiyubaka kubera ubuyobozi bwiza butavangura abenegihugu.

Ndayambaje avuga kandi ko kuba babashije gushyingura ababo, imitima iruhutse kuko iyo utarabasha gushyingura uwawe uhorana ihungabana n′agahinda muri wowe.

Nyiradende watanze ubuhamya, avuga ko Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Mugina bahizeye amakiriro ari abari baturutse muri komine Mugina imwe muri 17 zari zigize Perefegitura Gitarama mu gace k′amayaga. Hari kandi abahahungiye baturutse mu zindi Komine zari zikikije Mugina nka Runda, Musambira na Ntongwe, ndetse n′abari baturutse i Kigali na Bugesera.Abarokotse bo ku Mugina bashimira uwahoze ari Burugumesitiri wa Mugina NDAGIJIMANA Callixte kuko yari yagerageje gukumira Jenoside bikarangira nawe yishwe.


Guverineri Kayitesi Alice , yahumurije abahagarariye imiryango yashyinguye abizeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi muri gahunda yo kwibuka no kwiyubaka.

Kuri uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mugina, kuri ubu hashyinguye imibiri y′Abatutsi barenga ibihumbi 59.

Uyu muhango wo gushyingura mu cyubahiro waranzwe n′indirimbo ndetse n′ubutumwa bwo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, waranzwe kandi no gushyira indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro imibiri iruhukiye muri uru rwibutso rw′abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Mugina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *