Ni nde uzabazwa ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA mu rubyiruko?

Imibare y’abandura virusi itera SIDA bukomeje kwiyongera. Imibare igaragaza ko ku mugabane wa Afurika abagera kuri 50 bandura agakoko gatera  SiDA buri saha. Ibi bigatera impungenge kuko imibare uko yiyongera ari ko hagenda ubuzima bw’abantu. Nta muti kugeza ubu Aka gakoko gafite.  Umubare munini w abandura ukaba ugaragara mu bari hagati y imyaka 15 na 24. Ese ni nde uzabazwa iki kibazo?

Munyampeta Pierre, ni umugabo arubatse. Afite imyaka 47. Avuga ko abagabo benshi n qbasore baganiriye bagenzi be bagaragaza ko bikundira gukorana imibonano mpuzabitsina n’abakobwa batarengeje imyaka 23. Ngo bakunda kwiyumvisha ko baba bacyoroshya ubuzima ndetse ko batagorana nk abagore bakuze. Akavuga ko ibyo bimutera impungenge kuko ngo abo bagabo ibyo gukoresha agakingirizo basa n aho batabikozwa.

Munyampeta akomeza avuga ko ku bwe abona ababyeyi uburangare bafite bwo guhugira ku gushaka amafaranga buzakomeza guteza abana babo basigara amasaha menshi bari bonyine gukomeza kwishora mu babashuka. Ku bwe urufunguzo rufitwe n ababyeyi mu gukemura iki kibazo.

Igitekerezo cya Angels: Ese hagakwiye gukorwa iki?

Angels Ubuto n’Ubukuru ibona bikwiye ko abantu batangirira mu mizi ikibazo. Gukemura ikibazo cy’ubwandu bwa Virusi itera Sida bisaba kubanza kureba mu mizi aho bitangirira. Ababyeyi bavuye ku muco mwiza wo gukurikirana abana babo kuva mu bwana kugeza bubatse.

Bisa n’aho abana kuba bariye bananyweye , bakiga , bakagira aho kuba, bakabona icyo kwambara bihagije nyamara ibyo ubwabyo ntibihagije kuko si byo byonyine bigize umuntu. Imitekerereze ya muntu, ibyiyumviro, n’imbamutima ze bifite uruhare runini mu gufata ibyemezo by’ubuzima bwe. Umuntu igihe utamubaye hafi ngo umuhe imitekerereze mizima umuhe kugubwa neza mu myumvire birangira yiyangije agahubuka, agakora ibyo abonye rimwe na rimwe kubera kutamenya cyangwa kwiheba byo kwihererana ikibazo akayoberwa uko bakitwaramo.

Ababyeyi bakwiye gutangira batarabyara bakabanza gushyira gahunda mu buzima bwabo ngo bazabashe kwitegura umwana igihe kigeze. Igihe bazaba baramaze kumutegura bakamutegurira uko bazamurera, igihe cyabo bazamushyiraho, uburyo bw’amafaranga bazamutangaho n ibindi.

Ibi kuba bidategurwa biragenda bikangiza imyumvire y ababyeyi bakivanaho inshingano zo kurera kuko badasobanukiwe ko kurera birenze kugabura no kwambika ahubwo hiyongeramo kurera imyumvire myiza no kwamagana uruhare rubi ruva ku ruhande ( influence sociale)

Urubyiruko rukwiye gutozwa kunyurwa n ibyo ababyeyi bafite babitojwe n’ababyeyi ubwabo. Urubyiruko rugomba gusobanurirwwa ko icyo bashatse cyose atari ko bagihabwa ahubwo ababyeyi babo babifuriza ibyiza ari bo bazajya bagenda babafasha kugera ku byo bashaka buhoro buhoro bijyanye n ubushobozi kandi n icyifuzo cy’ababyeyi.

Ubu ababyeyi bumva ko kudaha abana babo ibyo bashaka ari ugutsindwa nyamara ibi ni ukudasobanukirwa n’uburyo bwo kurera abana. Uko abana bahabwa buri kimwe ni ko batabasha kunyurwa igihe bitabonetse bakaba banishora mu nzira mbi ngo babibone cyangwa bakaba baniyahura kuko bumva ari igisebo kuri bo kuba batabifite.

Regine AKALIKUMUTIMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *