Ubuzima bubi n’ihezwa rikorerwa abarwayi b’imidido

Bamwe mu barwayi b’imidido bavuga ko ubuzima babayeho butaboroheye cyane ko no muri sosiyeti nyarwanda usanga bahabwa akato , ibi  byagarutsweho kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024 ubwo  Kaminuza y’u Rwanda K’ubufatanye n’umushinga 5S foundation bari guhugura itangazamakuru ku ndwara zititaweho arizo imidodo na Shishikara bibanda mu gukumira akato n’ihezwa rikorerwa abantu bafite imidido ( podoconiosis) cyane ko iyi ndwara y’imidido itandura Kandi iyo uyirwaye yikurikiranye neza yoroherwa agasubira mu buzima nkubw’abandi .

Ese imidido n’indwara bwoko ki?

Imidido ni indwara ikunze gufata igice cy’amaguru akabyimba cyane, abaganga basobanura ko mu biyitera harimo no kumara igihe kirekire umuntu atambara inkweto,maze udukoko tuva mu butaka tukinjira mu mubiri w’umuntu tukagenda tukangiza imiyoboro y’amazi iba mu maguru, bigatuma ya mazi yo mu maguru mu gice cyo hasi yifunga ntakomeze gutembera akaguma mu gice cyo hasi ari na yo mpamvu uyirwaye abyimba amaguru.

Dore Bimwe mu Bimenyetso biranga uwafashwe n’indwara y’imidido

Bimwe mu bimenyetso biranga umuntu wafashwe n’iyi ndwara ,birimo Kugira uburyaryate ukumva ushaka kwishima,kuzana uduheri ku birenge ,kubyimba kuva mu mavi kugeza ku birenge,gukanyarara uruhu ,Kugira ibintu by’amaga bisa n’urubobi ku birenge ,gufatana amano ,Kugira ibisebe , ibi bimenyetso iyo wabizanye Uba ugomba kwihutira kujya Kwa muganga kuko iyi ndwara iroroha ukabasha gusubira mu buzima busanzwe .

Uduce iyi ndwara ikunda kwibandaho

Mu  Rwanda iyi  ndwara y’imidido ikunze kugaragara cyane mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’Akarere ka Nyagatare; mu bindi bice by’igihugu igenda ihagaragara gake.

Nshimiyimana ukora muri RBC  yasabye abaturage cyane abahinzi kuko aribo bakunda kumara umwanya munini bambaye ibirenge kwirinda kwambara ibirenge mu gihe bari mu murima mu rwego rwo gukumira iyi ndwara.

Ati “ Abantu nibareke umuco wo kugenda bambaye ibirenge ahubwo bage bagenda bambaye inkweto atari ukujya gutembera gusa,  ahubwo n’umuhinzi nawe aragirwa inama ko mu gihe ari guhinga akwiriye kwambara bote bikamurinda, no mugihe avuye mu murima agahita akaraba neza n’amazi n’isabune kugira ngo rya taka rimuveho.

Ubuhamya n’ubuzima bubi bugaragaramo ihezwa bamwe mu barwayi b’imidido bagiye bahura naryo

Mukandutiye Francoise utuye mu murenge wa kimonyi, mu karere ka Musanze  yagize Ati narwaye imidido mfite imyaka 18 , ntabasha kugenda ,ngendera ku mbago ,nta kintu nabashaga kwimarira , abantu bakajya bampa Akato , nyuma naje kumenya umushinga ushinzwe gukurikirana abantu bafite imidido Heart and Sole Africa ( HASA) mujyamwo
banyitaho mu buryo bw’ubuvuzi ,nyuma y’amezi 4 nabashaga kugenda ntagendeye ku mbago , HASA yakomeje kutwitaho no mu buryo bw’ubushobozi , ubu bampaye imashini ndadoda ,bampaye n’akazi ubu nanjye mpugura abandi.

Izabayo Sophie uturuka mu karere ka Ngorero ,umurenge wa Kageyo yagize Ati ” narwaye imidido mfite imyaka 6 , mu gihe nigaga mu mashuri abanza ,abanyeshuri bampaga akato bakanga kunyegera , sinabashije gukomeza amashuri yanjye kuko nangaga ko bakomeza kunseka ariko ubu ndashimira HASA yamfashije mu buryo ,bw’ubuvuzi no kwiteza imbere kuko ubu ndi muzima , ndadoda Kandi mbasha no kwigurira ibyingenzi nacyenera mu buzima .”

Nizeyimana Jean Damascene ubu ukorera mu mushinga HASA ,yagize Ati ” mbere nkirwaye imidido narasabirizaga ku muhanda ,ariko ubu Aho HASA iduhereye ubufasha bw’ubuvuzi n’ubushobozi ,mfite imashini idodo ,nabaye umugabo nyamugabo.

Uwizeyimana Jeanne umuyobozi uhagarariye ibikorwa bibera muri Heart and Sole Africa ( HASA) umushinga ushinzwe gukurikirana ubuzima bw’abantu bafite imidido Uri mu karere ka Musanze yagize Ati ” twizeye neza ko ubuzima bw’abantu bafite imidido buzagenda neza kuko ubu twabashakiye imashini zidoda , ubu badoda inkweto, ibikapu , n’imitako , ndetse tubashakira n’ubuvuzi , K’ubufatanye na RBC ubu tumaze Kugira clinic 13 mu gihugu hose zishinzwe gukurikirana abantu bafite imidido .

Uwizeyima yasoje avuga Ati “icyo nabwira abantu nuko abarwayi b’imidido Ari abantu nk’abandi , barwaye amaguru ariko mu mutwe ni hazima , mubakunde ,mubarinde akato n’ihezwa.”

Jean Paul Bikorimana umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda ( UR) mu mushinga 5sfoundandation yagize ati ” twibanze kureba uburyo twarandura burundu Akato gahabwa abantu bafite indwara zititaweho cyane cyane imidido na Shishikara.

Ati ” ubushakashatsi nakoze nibanze kumibereho y’abafite imidido n’ingaruka zibageraho zirimo ibibazo by’ubushobozi , ubuvuzi butageraga hose bamwe bakajya mu kinyarwanda , guhabwa Akato ,guhezwa , ibyo byose bigatuma ubuzima bwabo buba bubi cyane bikaba byabateza ikibazo k’ubuzima bwo mu mutwe.”

Jean Paul Bikorimana yasoje avuga Ati ” Ndasaba inzego za Leta zitandukanye ko batekereza k’ubuzima bwaba bantu bafite imidido kuko ibibazo byabo Ari uruhurirane Atari ubuvuzi gusa bucyenewe , hacyenewe n’ubundi bushobozi kuribo.

MBONIGABA Jean Bosco, Umuyobozi w’Agateganyo w’ishami rishinzwe kurwanya no gukumira indwara zititaweho muri RBC, avuga ko iyi ndwara y’imidido umuntu uyirwaye atakwanduza mugenzi we Kandi ko Atari indwara iterwa n’amarozi niyo mpamvu hakiri urugendo rurerure Kugira ngo abafite imidido bareke guhabwa Akato n’ihezwa mu bandi

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu 2017-2018 bugashyirwa ahagaragara muri 2019 bwagaragaje ko mu Rwanda hari abarwaye imidido barenga ibihumbi bitandatu( 6000) Kugeza ubu abarwaye imidido bamaze kwitabwaho n’umushinga HASA ushinzwe gukurikirana ubuzima bwabafite imidido bagera kuri 700 , mu Rwanda hari amavuriro 13 yita kubarwaye imidido ,Harimo 2 yashyizweho n’umushinga HASA Nandi 11 yashyizweho muri gahunda ya Leta ibinyujije muri RBC.

 

By: ABAWEDAWE Immaculée

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *