Gasabo:Abana b’abakobwa bashishikarijwe gukora cyane Kandi bafite intego

By : Abawedawe Immaculée

Ku italiki 11 ukwakira 2023 , nibwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, ni umuhango wabereye mu karere ka Gasabo mu kigo cya G.S. Kagugu Aho abana b’abakobwa basabwe Gukora cyane, kugira inzozi zagutse Kandi byose bakabikora bafite intego ibajyanisha mu kugira ubuzima Bwiza.

Muri uyu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa,wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye Aho buriwese yagiye atanga impanuro kuri aba bana zirimo kwirinda ibibarangaza , ibishuko bibashora mu mibonano mpuzabitsina bikaba byabakurizamo guterwa inda , cyangwa bagakuramo indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ibi byose bakabibonamo ibisitaza bishobora kwangiza ejo Heza habo .

Soeur Marie josee Maribori umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima ( RBC) yagize ati “Bana b’abakobwa turikumwe uyu munsi, turatekereza tuti ese njyewe mu mikurire yanjye ndakura Gute? Ati uyu munsi dufite umubare munini w’abana b’abakobwa babyaye mudufashe kurwanya ibi bintu , mufate ubuzima bwanyu mu ntoki kuko imyaka yo guhekwa mwarayirenze ,hageze igihe cyo guheka abandi ”

Miss Queen Kalimpinya ni umwe mubaje gusangiza aba bana b’abakobwa ubunararibonye yibyo yagiye ahura nabyo mu buzima ariko ntacike intege.

Yagize ati “umuntu mu buzima ahura nibimuca intege ariko agomba guhatana niyo mpamvu mubyo dukora byose tugomba kuba dufite intego mbere yabyose .

 

Miss Queen Kalimpinya yasigiye aba bana b’abakobwa biga muri G.S .kagugu impanuro 3 , zirimo Kugira Inzozi zagutse , Gukora cyane, no kugira intego , avuga ko kugira intego aricyo cyambere kikugeza kubyo wifuza byose , Ati harigihe ukora ikintu ugatsindwa ,ukongera bwa kabiri bikanga ariko iyo mu mutwe wawe ufite intego birangira ubigezeho mu gihe cyose byagusaba. yanabasabye kwirinda gushaka guca inzira za bugufi kugirango bagere kubyo bifuza ,kuko ariho bashobora guhuriramo nibishuko bitandukanye bakaba banaterwa inda Ati mwihangane mwifunge ,ubundi mwihe intego muzabigeraho.

 

Dr. Rangira Lambert, umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga witwa AHF avuga ko bafasha abana b’abakobwa babarinda inda ziterwa abangavu no kubafasha kuguma mu ishuli n’abanduye virusi itera SIDA bagafashwa gufata imiti neza.

Yagize ati “Dufasha abana b’abakobwa binyuze muri iyi porogaramu (Girls Act) kubarinda inda baterwa bakiri bato, kubarinda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA. Ikindi cyagarutsweho cyane ni ukugirango tubashishikarize kwiga kuko twabonye ko ariwo muti cyangwa urufunguzo rw’amahirwe y’abana b’abakobwa mu gihe kizaza.”

Ikigo cya GS Kagugu cyizihirijwemo umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa gifite abana barenga ibihumbi birindwi. Umuryango AHF ukaba ufasha abana b’abakobwa bose bagahabwa ibikoresho bikenerwa mu cyumba cy’umukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *