Iterambere ku isonga mu gutuma urubyiruko rugira umubare munini wabafite Virusi Itera SIDA

Imibare y’abandura virusi itera SIDA ikomeje kwiyongera. Imibare igaragaza ko ku mugabane wa Afurika abagera kuri 50 bandura Virusi Itera SIDA buri saha. Ibi bigatera impungenge kuko uko imibare  yiyongera ariko hagenda ubuzima bw’abantu.  Umubare munini w ‘abandura ukaba ugaragaza ko  mu rubyiruko ruri hagati y’ imyaka 15 na 24 arirwo rugaragaraho cyane Virusi Itera SIDA

SIDA mu magambo arambuye ni uruhurirane rw’indwara zifata umubiri iyo ubwirinzi bw’umubiri bwagabanyutse ariko tuvuga SIDA twabanje kuvuga Virusi Itera SIDA ariyo yitwa HIV.iyi Virusi yamenyekanye muri Afurika kuva  mu mwaka wi 1980 gusa mu mateka y’u  Rwanda atwerekako umurwayi wambere yagaragaye mu 1983 mu bitaro bya CHUK.

Uhereye ubwo, habayeho ubushakashatsi butandukanye kuri iyo virusi, ifatwa nk’ituma umubiri utakaza ubudahangarwa. Virusi itera SIDA, bivugwa ko ica umubiri intege ikawambura ubudahangarwa maze igatuma umuntu arwara. Iyo itavuwe hakiri kare, Virusi itera SIDA itera indwara zitandukanye bikarangwa no gucika intege k’umubiri ku buryo utakibasha guhangana n’indwara, ari nabwo bivugwa ko umuntu arwaye SIDA.

Kugeza ubu mu 2023, nta muti cyangwa se urukingo rwa SIDA ruraboneka, ariko mu bushakashatsi bwakozwe mu myaka itandukanye, bwageze ku miti igabanya ubukana. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA ishobora gutuma umuntu abaho igihe kirekire kingana n’icyo abantu batayirwaye bashobora kubaho, nk’uko bisobanurwa na Dr Rwibasira Gallican, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC).

Ese Niyihe mbarutso ituma urubyiruko arirwo ruri ku isonga mu kugira  Virusi  Itera Sida

Ubwo umunyamakuru wa Angels.rw, yagiranaga ikiganiro n’urubyiruko rwahitwa I Matimba kamwe mu gace gakunda kugaragaramo urubyiruko rukora umwuga w’uburaya , rwamubwiyeko umuvuduko iterambere riri kugenderaho ariryo ritera urubyiruko rwinshi kwishora mu gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo rubashe kugera kubyo rutabona mu miryango yabo.

Umutoni jesca afite imyaka  16 y’amavuko ukora umwuga w’uburaya yagize ati ” navuye mu ishuri ngeze mu mwaka wambere w’amashuri yisumbuye kubera ko nabonaga iwacu dufite ubuzima butameze neza , icyo gihe niganaga n’abana babakire bafite ama telefoni ahenze bikantera kugira ipfunwe nanjye ryo kuzatunga telephone,ubwo nahuye n’umugabo ambwirako ni turyamana azangurira icyo nifuza cyose, ubu mfite Telefone 2 ,iphone ndetse naTelefone ntoya yamatushi ,numva mu mutima wanjye nezerewe kuko mbona abandi bana ntacyo bandusha.

Umurungi noella yagize ati ” kuriki gihe usanga umubyeyi agushakira ibyo kurya gusa ,akumva ko bihagije ariko iyo ugiye mubandi ubonako harimo itandukaniro Yaba mu myambarire no mu gusanga basa neza . rero harigihe uhura n’umugabo akakubwirako azaguha icyo wifuza cyose bikaba byatuma nawe wemera kumuha ibyo agusaba harimo no kuba mwakorana imibonano mpuzabitsina rimwe na rimwe idakingiye.

Uru rubyiruko rwahuriye mukuvuga ko ahanini uko Iterambere rikataza ariko nabo baba bifuza kugendana naryo ,aha bakabihuza no kuvugako imiryango bavukamo itababonera ibyo bifuza byose bityo bikaba byatuma bajya kubishakira mu bagabo babaha amafaranga  ,nabo bakemera kubaha ubwambure bwabo hakaba nubwo akenshi abo bagabo batemera gukoresha agakingirizo  bikaba byatuma bakurizamo  kwandura Virusi Itera SIDA.

Uburyo bwakoreshwa mu kwirinda Virusi Itera SIDA

_Kwifata

-Ubudahemuka

-Kwirinda gusangira ibikoresho bikomeretsa. -Gukoresha agakingirizo Kandi neza

-Kubaha uburyo Bwo kurinda abana bavuka kwandura Virusi Itera SIDA( PMTCT)

-Gufata imiti irinda kwandura igihe wahuye n’ibyago byo kwandura( PEP)

-Gufata imiti irinda kwandura Virusi Itera SIDA  ku bari mu byago byinshi byo kwandura Virusi Itera SIDA

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) Dr Rwibasira Gallican avuga ko kugeza ubu mu Rwanda hari abantu bafite Virusi Itera SIDA hafi ibihumbi Magana abiri na mirongo itatu (230000), muri bo 97% bakaba bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi Itera SIDA,naho abasaga Miliyoni 40 bamaze kwicwa nayo ku isi.

Dr Rwibasira avuga kandi ko hari icyagezweho mu rwego rw’ubushakashatsi ku bijyanye na Virusi itera Sida, kuko ubu umuntu ufata imiti igabanya ubukana bw’iyo virusi, anywa ikinini kimwe gusa ku munsi, mu gihe mbere byasabaga kunywa ibinini byinshi.

Imiti ihari ubu, nta ngaruka ifite aribyo bizwi nka (effets secondaires) itera, mu gihe mbere, umuntu yashoboraga kubona umuntu ufata iyo miti akamumenya.

Hari kandi imiti y’ibinini umuntu anywa mu rwego rwo kwirinda virusi itera Sida, igihe akeka ko hari aho yahuriye n’ibishobora kuyimuzanira cyangwa n’umuntu baba bakoranye imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi atamwizeye, nko kuba yafashwe ku ngufu n’ibindi. Iyo miti ifatwa mbere mu rwego rwo kwirinda, hari iyamaze kwemezwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), kuba yafatwa mu buryo bw’urushinge mu minsi 28, aho kuba ibinini, gusa iyo ifatwa mu buryo bw’inshinge ntiratangira gutangwa mu Rwanda, nk’uko Dr Rwibasira yabivuze, yemeza ko ishobora kuzaza mu gihe kidatinze.

Kubera ingamba zitandukanye Leta y’u Rwanda yashyize muri gahunda zo kurwanya Sida, imfu ziterwa na Sida, ngo zagabanutse ku kigero cya 82% uhereye mu mwaka wa 2010, ku buryo ubu ngo yica abagera ku 3000 buri mwaka, nk’uko byamezwa na Dr Rwibasira, uvuga ko uwo mubare atari munini ugereranyijwe n’abicwa n’izindi ndwara mu Rwanda, bivuze ko umusaruro wavuye muri izo ngamba za Leta zo kurwanya SIDA ari mwiza.

Leta yashyizeho serivisi zitandukanye zirimo ubujyanama , gupima , hagamijwe guhuza imbaraga mu kurandura Virusi Itera SIDA,muri ubu bukangurambaga harimo ibitaramo by’abahanzi , inyigisho n’ibiganiro bitambuka ku mbuga nkoranyambaga hagamijwe gukangurira abanyarwanda kwirinda SIDA no kuyirandura burundu mu mwaka wa 2030

By: Abawedawe Immaculee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *