PS IMBERAKURI yagaragaje Uruhare rw’umugore mu Bikorwa bya Politiki

Ku italiki 11 Kamena 2023 nibwo ishyaka IMBERAKURI riharanira uburenganzira bw’abaturarwanda ryakoze ikiganiro kigamije kwerekana uruhare rw’umugore mu bikorwa bya Politiki.

Ishingiro ry’uruhare rw’umugore mu bikorwa bya Politiki aha hose abonekamo :

-Amasezerano mpuzamahanga y’ibikorwa bya muntu

-Amasezerano mpuzamahanga mu rwego rwa Politiki.

-Imitwe ya Politiki ni 11 ,4 iyobowe n’abagore.( Umugore arashoboye)

Uburenganzira bw’umugore n’uburenganzira busabwa ku bagore n’abakobwa ku isi . Bagize ishingiro ry’umuryango uharanira uburenganzira bw’umugore mu kinyejana cya 19 n’imigendekere y’abagore mu kinyejana cya 20 na 21.

*Imitwe ya Politiki ni 11,ine iyobowe n’abagore.,*

1.PS IMBERAKURI
2.PDC
3.PPC
4.PL

Mu Rwanda , uruhare rw’umugore mu rwego rwa Politiki rwari ruto Cyane, rukaba rwaratangiye kugaragara nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ubushake bw’abanyarwanda bwo kudaheza abagore mu bikorwa bya Politiki,babugaragaje mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 ,mu ngingo yaryo ya 10 irebana n’amahame Remezo u Rwanda rugenderaho ,Cyane Cyane amahane avuga ko u Rwanda rwiyemeje “Kubaka Leta igendera ku mategeko n’ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo bya Politiki binyuranye,uburinganire bw’abanyarwanda Bose n’ubw’abagore n’uko abagore bagira 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Umubare w’abagore bari mu myanya ifatirwamo ibyemezo wagiye uzamuka ku buryo bushimishije ,Aho mu nteko ishinga Amategeko ,abagore bagera kuri 61.3%,naho ba Ministiri n’abagore bakaba Ari 52.3% kugeza n’ubwo hari imitwe ya Politiki ine muri cumi n’umwe (4/11) iyobowe n’abagore.

Umuyobozi w’ishyaka rya PS IMBERAKURI Madame MUKABUNANI Christine mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko bakoze amavugurura mu itegeko nshinga ry’ishyaka kuko babonye harimo ibyuho, harimo ingingo ya 3 Aho yavugaga inyabutatu ry’abanyarwanda ubu bavuga ubumwe bw’abanyarwanda,naho ishyaka riharanira imibereho myiza y’imberakuri ubu ryitwa ishyaka ry’Imberakuri rigaharanira imibereho myiza y’abaturarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *