Abaturage batuye mu mudugudu uzwi nko Kwa Dubai basabwe kwimuka

Mu kiganiro n’abanyamakuru Kuri uyu wambere taliki 17Mata 2023, umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rubingisa Prudence yavuzeko abahanga muby’ubwubatsi bakimara kubonako abatuye mu mudugudu w’ikinyinya mu karere ka Gasabo uzwi nko Kwa Kwa Dubai inzu babamo zubakishijwe ibikoresho bidakomeye basabye abaturage bazituyemo kuhimuka kugirango batabare ubuzima bwabo.

Ni umudugudu Perezida Paul Kagame aheruka kuvugaho, ko habayeho uburangare bw’abayobozi, umuntu akubaka ibintu bitujuje ubuziranenge, abashinzwe kubikumira barebera.

Ni umudugudu wiswe Urukumbuzi Real Estate uherereye mu Mudugudu w’Urukumbuzi, Akagari ka Murama, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Wubatswe n’umushoramari Nsabimana Jean benshi bazi nka ’Dubai’ wazanye umushinga wo kubaka inzu ziciriritse zo guturamo. Yatangiye kubaka izi nzu mu 2013, aho icyiciro cya mbere cyuzuye mu 2015.

Izi nzu uko ari 114 baziguze nk’abagura amasuka ku buryo hafi ya zose zahise zigurwa, ndetse izindi zibona abazikodesha. Abaturage bavuga ko baziguraga hagati ya miliyoni 17 Frw na miliyoni 25 Frw, amafaranga bahamya ko yari make cyane, mbere yo kumenya ko zisondetse.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rubingisa Prudence Yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe n’inzego zibifite mu nshingano bwagaragaje ko inzu 54 arizo zigomba gusanwa mu nzu zitageretse, gusa ngo ikibazo gikomeye kiri mu nzu zigeretse.

Abahanga mu by’ubwubatsi bagaragaje ko harimo ibibazo birimo aho inzu ihagaze, igisenge ndetse no kuba Umudugudu wose ufite ikibazo cyo kuyobora amazi aho yakagombye kujya.

Muri rusange abatuye muri izo nzu zigeretse ni imiryango 18 ikodesha n’imiryango itanu ituyemo ari nabo ba nyir’inzu, hakaba hari n’indi miryango ine yamaze kuvamo.

Rubingisa ati “Twari twaganiriye n’abaturage bahatuye kugira ngo turebe uburyo ibyavuye muri ubwo bugenzuzi byashyirwa mu bikorwa. Icya mbere ni uko tugomba kwihutira kurengera ubuzima bw’abaturage kubera ko byagaragajwe n’ubwo bugenzuzi.”

“Uwakodeshaga akareba ahandi yimukira, akaba yagira ahandi ajya gutura kugira ngo inzu zikosoke. Nka Leta ireberera abaturage twafashe ingamba z’uko twabafasha kwimuka, iyo miryango tukayishakira aho yaba icumbitse ku kiguzi cyacu mu gihe cy’ukwezi kumwe, kugira ngo babe bisuganya barebe ukundi babigenza.”

 

Rubingisa avuga ko mu biganiro bagiranye n’abaturage byagaragaye ko hari bamwe mu baguze izi nzu mu mwenda wa banki, ku buryo batararangiza kwishyura.

Kuri abo, ngo hagiye kubaho ibiganiro n’amabanki ku buryo hashobora kubaho kwigiza inyuma igihe cyo kwishyura izo nguzanyo.

Abenshi muri aba ngo ni abahafite inzu ariko batazibamo ahubwo bazikodesha, ndetse ubwo bukode ari nabwo bari basanzwe baheraho bishyura banki.

Ati “Ikindi umuntu yakwibaza ni ikirakurikiraho, ni ugukosora amazu kuko ubugenzuzi bwakozwe bwatanze n’umurongo w’icyakorwa, abahanga mu bwubatsi bakabikosora, inzu zikubakwa cyangwa zigakosorwa bundi bushya kugira ngo zibe zujuje bwa buziranenge tugenderaho kugira ngo inzu zibe zaturwamo.”

Umujyi wa Kigali watangaje kandi ko iperereza rigikomeje kugira ngo uwaba yaragize uruhare muri aya makosa yakozwe, abe yabibazwa, ariko bigakorwa abaturage bamaze guhungishwa ako kaga gashobora kubagwira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *