Umunyeshuri usa neza,Woze Kandi wambaye neza ,atekereza neza -Mineduc
kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2025,Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kwimakaza isuku mu mashuri bwiswe “FresheriKuIshuri”, buteganyijwe kugera mu Gihugu hose muri iki gihembwe cya kabiri cy’amashuri.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko ubu bukangurambaga bushamikiye kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwimakaza Isuku Ahantu Hose, ariko FresheriKuIshuri bukaba bwarashyizweho by’umwihariko ku bigo by’amashuri, kuko abarenga 35% by’Abanyarwanda babarizwa mu burezi.
Yasabye abanyeshuri guhera kuri bo ubwabo mu kwimakaza isuku, haba ku mubiri, ku myambaro no mu mibereho ya buri munsi, anasaba abarezi kuba intangarugero, kuko ari bo abanyeshuri bareberaho.
Yagize ati: “Isuku si umunsi umwe, ni umuco. Ishuri ni isoko y’ubuzima, umunyeshuri usa neza, woze kandi wambaye neza atekereza neza, buri wese akwiye kujya yireba akibaza ati ubu koko ndi fresh. Barezi nimwe ntangarugero, iyo umunyeshuri aje mu ishuri nimwe areberaho.”
Mu Mujyi wa Kigali, ubu bukangurambaga bwatangirijwe mu Karere ka Kicukiro, ku Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Karembure, aho abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bifatanyije mu muganda wo gukora isuku.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana, yavuze ko Minisiteri ayoboye izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya FresheriKuIshuri kugira ngo yubahirizwe mu mashuri yose yo mu gihugu.
Ati: “Ntabwo ari igikorwa cy’umunsi umwe ni gahunda izaramba kugira ngo ibe umuco mu Banyarwanda bose.”
MINEDUC yasabye ababyeyi kugira uruhare rufatika mu isuku y’abanyeshuri, haba ku myambaro no mu bindi bikorwa bya buri munsi, kugira ngo isuku igaragarire hose.
Minisitiri Nsengimana ati: “Iyo udafite isuku uranarwara, ntujye ku ishuri bityo ntiwige neza ugatsindwa.”
Sr Uwimbabazi Edithe ,Umuyobozi w’Ishuri rya GS Karembure, ryigamo abanyeshuri basaga 2,460, yavuze ko kuba Guverinoma yatangije ubu bukangurambaga ari iby’agaciro gakomeye kuko biteza imbere imibereho myiza n’imyigire iboneye.
Akomeza ahamya ko bazakomeza kubushyira mu bikorwa no kubutoza abanyeshuri kugira ngo babikomeze no mu miryango yabo.
Yagize ati: “Ni isuku muri byose ku myambaro, abana aho barira. Twagerageza ubu tugiye gukomeza kwimakaza isuku mu buryo bwisumbuyeho.”
Yongeyeho ko kubera ubwinshi bw’abanyeshuri, bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu isuku by’umwihariko iyo mu bwiherero, hongerwa n’imiti ikoreshwa ndetse n’abakozi bashinzwe isuku.
Manirakiza Fabrice, wiga mu mwaka wa Gatatu ku ishuri rya Karembure, yavuze ko gutangiza ubu bukangurambaga ari byiza cyane kuko ubusanzwe ku ishuri nta munsi uhoraho wahariwe umuganda rusange.
Yagize ati: “Nta munsi uhoraho wo gukora isuku. Tugiye gushyira imbaraga zishoboka mu gufasha abanyeshuri bato kugira isuku inoge kurushaho.”
Ubu bukangurambaga ku rwego rw’igihugu bwatangirijwe mu ishuri rya GS Karembure riherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, butangizwa na Minisitiri w’Uburezi ari kumwe na Madamu Urujeni Martine, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, butangizwa na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée ari kumwe na Guverineri w’iyi Ntara, Mugabowagahunde Maurice, mu bikorwa byabereye muri Centre Scolaire Notre Dame de Fatima.
Ni mu gihe mu Ntara y’Amajyepfo, ubu bukangurambaga bwatangijwe n’ Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Jean Marie Vianney Ndayizigiye ari kumwe n’Umuyobozi w’ Akarere ka Huye, Ange Sebutege, igikorwa cyabereye mu ishuri rya G.S. Cyarwa, riherereye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye.



ABAWEDAWE Immaculee
