Umuyobozi wa NESA Dr.Bernard Bahati yasobanuye byimbitsei suzuma mpuzamahanga PISA 2025 PISA 2025

Kuri uyu wambere Taliki 17 Werurwe 2025 nibwo Dr Bernard Bahati umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bujyanye n’isuzuma mpuzamahanga PISA 2025 ( programme for international student Assessment)

Ni umuhango wabereye ku kigo cya ES Kanombe/EFOTEC ,Aho Umuyobozi wa NESA Dr.Bernard Bahati yasobanuye byimbitse ibijyanye nubu bukangurambaga ,akamaro kayo mu gutanga ishusho y’uburezi bw’igihugu,ndetse n’uruhare rwayo mu kugereranya urwego rw’ubumenyi bw’abanyeshuri bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu.

Dr. Bahati yavuze ko iri isuzuma ridashingiye kubyo umwana yiga mu bitabo ahubwo ari isuzuma rishingiye kugukoresha ariya masomo yize mu gukemura ibibazo byo mu buzima busanzwe. Rikaba ridashingiye ku nteganyanyigisho y’igihugu runaka. Yanasabye abanyeshuri bazaryitabira kuzarikora barishyizeho umutima kuko kuritsinda ari ishema ry’u Rwanda.

Yakomeje asobanura ko iri suzuma rizakorwa n’abanyeshuri bafite imyaka 15 hamwe n’abafite 16 itarengeje amezi 2, avugako Kandi kuritsinda kuritsinda ari ishema ry’Igihugu.

Iri suzuma rizakorwa mu gihugu hose, mu bigo by’amashuri 213 biva mu turere twose. Akaba ari isuzuma rizakorwa mu masomo 3. Ariyo; imibare, science n’icyongereza.

Umuyobozi Mukuru Dr. Bahati Bernard mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, avuga ko mu bihugu bya OECD (Ikigo mpuzamahanga cy’ubufatanye mu bukungu n’iterambere), umwana w’imyaka 15 urangije icyiciro rusange aramutse afashe icyemezo cyo kujya mu buzima busanzwe bareba ngo ajyanyemo ubuhe bumenyi bwamufasha kubaho mu buzima bwo hanze. Yaba afashe icyemezo cyo gukomeza andi masomo bakareba ubushobozi ajyanyemo bwamufasha gukomeza kwiga ayo masomo.

 

Umwe mu banyeshuri witeguye kuzarikora naramuka atoranyijwe muri 35Rukundo Gaju Teta wiga mu mwaka wa Kane muri ES Kanombe/EFOTEC yemeza ko azarikora neza kuko nibindi yagiye yitabira yabyitwayemo neza.
Agira ati: “ Niteguye ko iri suzuma rizatuma nitinyuka nk’umwana w’umukobwa kuko akenshi abakobwa turitinya ,ikindi iri suzuma rizatuma umuntu afungura ubwonko cyane kdi areba kure kuko umuntu agomba gutekereza akageza kure ,kuruta kureba ibiri mu ndorerwamo gusa ahubwo ukareba nibiri inyuma yayo.

Ibihugu bizitabira iri suzuma ni 91 harimo 5 byo muri Africa harimo u Rwanda, Kenya, Zambia, Moroco na Egypt.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *