Kayonza : RBC irasaba ababyeyi batwite kwipimisha HIV/SIDA kugirango basigasire abo batwite
kuri uyu wa 10 Gicurasi 2024,Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kivuga ko mu rwego rwo kurinda umubyeyi kwanduza umwana atwite Virusi itera SIDA, gikomeje gushyira imbaraga mu gukangurira ababyeyi kwipimisha Virusi itera SIDA mu gihe bagiye gupimisha inda bwa mbere, ndetse bakajya no kubyarira kwa muganga kugira ngo bafashwe nk’uko bikwiye
Ibi byavuzweho mu bukangurambaga bwo kurwanya Virusi itera SIDA bwaberaga mu Karere ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange,Aho Ababyeyi bo muri aka karere bavuga ko bashimishijwe na gahunda yo gupima Virusi itera SIDA ababyeyi batwite mu gihe bagiye kwa muganga gupimisha inda bwa mbere, ndetse no kubahiriza gahunda yo kubyarira kwa muganga mu rwego rwo kurinda umubyeyi kuba yakwanduza umwana atwite igihe ari mu nda cyangwa se mu gihe cyo kubyara.
Mukamana Sophie yagize Ati ” nibyiza ko ukimenya ko utwite ujya kwa muganga kwipimisha wasanga waranduye ugafatira imiti ku gihe kugira ngo umwana nawe atazavuka afite Virusi itera Sida.”
Ingabire Rosine yagize Ati “Kujya kwipimisha Virusi itera SIDA hakiri kare bigira icyo birinda kuri wa mubyeyi, kandi iyo ukurikije amategeko ya muganga nk’uko bayatubwiriza bituma urokora ubuzima bw’umwana wawe, iyi gahunda rero yatubereye nziza , cyera abantu bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA, bajyaga kubyara batipimishije ugasanga umwana rimwe na rimwe avukanye ubwandu, ariko kugeza kuri uyu munsi ni umwe ku ijana wawundi utazi iby’aribyo.”

Dr. Ikuzo Basile, Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya SIDA muri RBC, avuga ko iyi gahunda yatanze umusaruro kuko nibura mu babyeyi batwite bapimwe bagasanga bafite Virusi itera SIDA, ku kigero cya 98% bafata imiti igabanya ubukana bwayo bifasha kugabanya ibyago byo kwanduza abana batwite.
Yagize ati: “Ndumva atari no kuvuga ngo porogaramu ishinzwe kurwanya SIDA, hari na porogaramu zishinzwe ababyeyi n’abana dukangurira buri mubyeyi, mu gihe amenye ko yasamye kwipimisha inda bwa mbere, iyo wageze kwa muganga rero mu bizami bafata harimo n’ikizamini cya Virusi itera SIDA kugira ngo barebe niba utaranduye bagufashe utazanduza umwana, aho rero bahabonera inama zihagije.”
Dr Ikuzo Basile avuga ko hari gahunda yo gushyiraho abambasaderi b’abamama bafasha mu kuganiriza no gukangurira ababyeyi batwite kugana gahunda zo kwipimisha virusi itera SIDA kugira ngo gahunda yo gukumira ubwandu bushya mu bana bavuka igerweho kuri bose.
Agira ati: “Icya mbere ni ubukangurambaga kugira ngo tubumvishe ko bagomba kwipimisha mu gihe utwite, ariko nanone tukaba dufatanya n’izindi nzego, murabizi ko hari porogarame y’uko nta muntu ukwiye kutabyarira kwa muganga, kuko dupima umuntu aje kwipimisha inda bwa mbere nanone tukamupima aje kubyara.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ya 2023 igaragaza ko mu mwaka wa 2022-2023 abagore batwite 1,421 bagaragayeho ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA muri 365,759 bapimiwe. Igaragaza ko kandi abagore batwite 389,531 bitabiriye serivisi zo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana uri mu nda.Muri abo babyeyi abo byari bizwi ko basanzwe bafite virusi itera SIDA bari 5,558.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyemeza ko iyi gahunda yatanze umusaruro ushimishije muri gahunda yo kugabanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA by’umwihariko kubana bakivuka.


By : ABAWEDAWE Immaculée
