Angels.rw ni ikinyamakuru cya Ubuto n’Ubukuru Channels Media Group Ltd, kigamije kugeza ku Banyarwanda amakuru yizewe aho bari hose ku isi. Ni urubuga rw’itangazamakuru rutagenewe Abanyarwanda gusa, ahubwo rugenewe n’abatuye isi yose, kuko rutangaza amakuru mu ndimi eshatu: Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.
Angels.rw itanga amakuru agamije guteza imbere imibereho myiza y’umuryango nyarwanda n’uw’isi muri rusange. Ibyo tubigeraho dutanga inkuru n’ibiganiro byubaka, bizamura imyumvire n’imitekerereze ku ngingo zitandukanye z’ingenzi mu buzima bwa buri munsi.
Mu by’ingenzi twibandaho harimo:
- Ubuzima bw’imyororokere
- Guteza imbere amahoro mu mu muryango no ku isi muri rusange
- Imishinga n’ibikorwa bizamura imibereho n’ubukungu bw’umuturage
- Kubungabunga ubuzima buzira umuze
- Uburere n’iterambere ryiza ry’Abana
- Guteza imbere ubuhinzi n’iterambere ryabwo
- Intego yacu ni ukubaka umuryango utekereza neza, utekanye kandi utera imbere binyuze mu itangazamakuru rifite ireme.
