Kigali:RFI mu gutanga ibimenyetso byizewe Kandi byihuse mu Butabera
By : Abawedawe Immaculée
Kuri uyu wa Kane Taliki 7 Nzeri 2023 ku cyicaro cy’ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera ,Rwanda Forensic institute ( RFI) habereye ikiganiro n’itangazamakuru ,batangaza ko icyahoze Ari Rwanda Forensic laboratory (RFL) cyahindutse Rwanda Forensic institute ( RFI) ibi byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa RFI Dr Charles Karangwa avuga ko RFI ishyirwaho n’iteka rya Perezida nomero 049/2023 ryo kuwa 02 Kanama 2023 ryemezako RFL ihinduka RFI hagamijwe konoza serivise ku rwego mpuzamahanga .

Dr Charles Karangwa yagize ati ” twiyemeje kongera ireme ry’ibyo twakoraga no kongera ubumenyi bw’abakozi bitewe n’uburyo iterambere mu gukora ibyaha rihagaze byaba ibyo hagati mu gihugu ndetse no hanze yacyo rikomeje gutera imbere cyane nk’ibikorerwa kuri Murandasi”

RFI muri uyu mwaka wa 2023 yongerewe ubushobozi bwo kugira abahanga n’abakozi bazobereye mu kwegeranya no gukusanya ibimenyetso by’abahanga byifashishwa mu butabera, RFI ikaba ifite ubushobozi bwo gukorana n’ibihugu birenga 197 ku isi, ibimenyetso byose bifatiwe mu Rwanda bikaba byahita byemerwa ku isi hose nta kindi bisabye.
Agira ati “ikigo cya RFI gikorana n’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha n’abantu ku giti cyabo, mu kwegeranya ibimenyetso byifashishwa mu nkiko birimo nkahabereye ubujura biriya bikoresho bikoreshwa nk’inyundo,ibuye ,imashini , imyenda ,imisatsi ibi byose n’ibimenyetso bikomeye dushobora guhuza na nyiri gukora icyaha ,kumenya uburyo umuntu yapfuye nicyamwishe, nk’abakeneye kumenya ibirebana n’uturemangingo Ndangasano DNA umwana afitanye n’ababyeyi cyangwa isano umuntu afitanye n’umuryango we, kumenya niba inyandiko runaka yatangajwe ari umwimerere, imikono y’abantu, ibigendanye n’inyandiko mpimbano, amakashi, za Perimi, amafaranga y’amiganano, Visa, n’ibindi byose byakenerwa kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo bufite ibimenyetso simusiga bushingiraho mu rukiko.”
Ku bigendanye n’abashaka kumenya isano bafitanye, Dr Karangwa avuga ko ibipimo byafashwe bitanzwe n’inkiko byabaye 210 kuva muri 2019 kugera muri 2022 , naho ababizanye ku giti cyabo bakaba ari 620 byumvikana ko abanyotewe no kumenya uko amasano yabo ahagaze ku giti cyabo batagombye kujya mu nkiko babaye benshi.
Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’urwego rw’ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera “MINIJUST” Anastase Nabahire, avuga ko nka Minisiteri y’ubutabera RFI yabaye igisubizo cy’ibibazo byinshi byavukaga mu nkiko bisaba ibimenyetso kubibona bigatwara igihe, muri kigihe bikaba byaroroshye nta rundi rwitwazo rwagombye kuba hagati y’ababuranyi kugira ngo imanza zihutishwe.
Agira Ati “Ni inshingano z’ubutabera kwegeranya no gukusanya ibimenyetso bigendanye n’icyaha gikurikiranwa kugira ngo muri rusange hazabeho ubutabera bunoze. RFI rero nta kabuza ko yaje ikenewe, kugira ngo urwego rw’ubutabera mu Rwanda bukomeze gutera imbere mu ruhando mpuzamahanga.”

Umuvugizi akaba n’Umugenzuzi w’Inkiko Hallison Mutabazi, yunganira Bwana Nabahire, avuga ko u Rwanda rumaze kugera ku ntera zishimishije, aho umucamanza adashobora gushaka ibimenyetso agenekereje ahubwo akaba agomba kwifashisha ibyatanzwe n’abahanga kugira ngo yizere ko urubanza rwe azarucana umucyo bityo hakavamo umwanzuro ukwiriye koko.
Agira ati “Mu rukiko ntihashingirwa ku byavuzwe cyangwa ku byabaye gusa ngo bibe ari byo bihamya umuntu ahubwo bashingira ku bimenyetso ”

Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzuzi mu rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Muligo Maurice, avuga ko nk’urwego rw’ubugenzacyaha aribo bakiriya b’ibanze ba RFI byibura 90% by’ibyo bafataho ibimenyetso, biba byaciye iwabo kugira ngo hamenyekane uburyo icyaha runaka cyakozwe, bityo akizera ko abajyaga bahimba inyandiko cyangwa bakihisha inyuma y’ibindi byaha bigombera ibimenyetso, nta gushidikanya ko akabo kashobotse cyane RFI izajya ibigaragaza mu buryo bushoboka bwose.
Agira ati “Ikimenyetso ni uburyo bukoreshwa kugira ngo hamenyekane ukuri , n’ubwo bwose hanashingirwa ku batangabuhamya, tugashimira rero RFI yaje ari igisubizo cyo gutuma tugerwaho n’ibimenyetso mu buryo bwihuse mu kazi kacu ka buri munsi.
Ikigo cya RFI cyahoze ari RFL cyavuguruwe muri uyu mwaka wa 2023. Muri rusange kuva mu 2018 kugeza muri 2023, hamaze kwakirwa ababagana bagera kuri 37,363, hakaba kandi n’indi mishinga myinshi igamije kunoza Serivise zitangwa iri gutegurwa nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi bukuru bw’ikigo.
Umuyobozi wa RFI ashimira cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Guverinoma y’u Rwanda yashizeho ikigo nka RFI cyaje gucyemura ibibazo byinshi mu Butabera bw’u Rwanda , mbere ibimenyetso byinshi byajyanwaga mu Budage hakaba gutegereza ibisubizo iminsi itari munsi ya 40 ariko muri kino gihe mu minsi 7 yonyine ibisubizo bikaba biba byageze kubabyifuza .

