U Buyapani bwahagaritse kugurisha ibikinisho by’abana mu Burusiya
Leta y’u Buyapani yafatiye u Burusiya ibihano bishya byo kutemerera inganda zo muri icyo gihugu kugurisha ibikinisho by’abana mu Burusiya.
Minisiteri y’Ubukungu y’u Buyapani yagaragaje ko gukomeza kohereza ibikinisho by’abana mu Burusiya ari uguha imbaraga ubukungu bw’icyo gihugu gishinjwa gushoza intambara kuri Ukraine.
Ku rutonde bw’ibyo u Buyapani butemerewe kugurisha muri Ukraine kandi harimo ibikoresho by’ubwubatsi, ibyuma bya aluminium, indege n’ibindi.
Aya mabwiriza azatangira kubahirizwa guhera tariki 7 Mata 2023. Kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira, u Buyapani bumaze gufatira ibihano ibigo bisaga 50 byo mu Burusiya n’abantu basaga 900. Ibigo n’imiryango yo mu Burusiya isaga 40 nayo imitungo yabyo yarafatiriwe mu Buyapani.
