Kaminuza ya UTB yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29.
Kaminuza ya UTB yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29.Kuwa Kane taliki ya 29 Kamena 2023 Abakozi n’abanyeshuri ba kaminuza yigisha ubukerarugendo ,ikoranabuhanga n’ubucuruzi (UTB)bagiye ku Rwibutso rwa Nyanza ya kicukiro kunamira inzirikarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urwibutso rwa Nyanza ya kicukiro ,n’urwubitso rwa kabiri runini mu Rwanda rushyinguyemo imibiri y’abatutsi isaga ibihumbi 105.600, kuri uru rwibutso Kandi hiciweyo Abatutsi 3000 by’umwihariko bari batuye kuri Ako gasozi ka Nyanza ya kicukiro bari barahungiye muri ETO kicukiro bagatereranwa n’ingabo zari iza LONI,bakaba barahunze ariko bageze Aho iyo kaminuza yakoreraga bahura n’interahamwe zahise zibasubiza inyuma zibajyana kubicira I Nyanza ,abantu 100 nibo babashije kurokoka muri iki kigo barokowe na FPR inkotanyi .

Abakozi n’abanyeshuri ba kaminuza ya UTB ,bamaze kunamira abashyinguye muri uru Rwibutso ndetse no gushyiraho indabo bahise bagaruka ku ishuri kumva ibiganiro n’ubuhamya bibasobanurira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi wa AERG inganzabahizi muri UTB yagize ati “nkuko abakurambere babivuze umuryango utibuka urazima , kuko kwibuka nibyo bituma twiyubaka, by’umwihariko ndashimira umuryango FPR inkotanyi irangajwe imbere n’intore ibarusha intambwe Perezida wa Repubulika Paul Kagame zabarokoye Ari ibitambambuga ,zikabakiza abicanyi,bashakaga kubatwara ubuzima , ntibigeze basinzira bashaka uko tubaho ,badushakira uburyo Bwo kwiga ,asoza ashimira ubuyobozi bw’ikigo cya UTB kibaha uburere bwiza ndetse asaba n’urubyiruko kwimakaza umuco wo kutavangura bakirinda ikintu cyose cyabajyana mu macakubiri ”
Habinshuti umuyobozi mpuzabikorwa wa AERG muri UTB yagize ati “nubwo urubyiruko rwinshi Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bataravuka nibyiza ko Bose bamenya Ayo mateka mabi yabaye hagati y’abanyarwanda kugirango bamenye ubugome,ubugambanyi n’ubwicanyi byakozwe babyamaganire kure ntibizasubire ukundi , niyo mpamvu iyi gahunda yo kwibuka nabo bagomba kuyitabira bakanasobanurirwa neza Ayo mateka kugirango ubwo bugome bwabaye bwindengakamere ntibuzasubire ukundi muriki gihugu cyacu.
Uhagarariye Ingabo mu Karere ka Kicukiro, Koloneri Cooper Mujuni, yahereye ku byatangajwe n’abamubanjirije agira ati : “Abagabo bakomeye batuma ibihe byoroha, ibihe byoroshye bituma ubuzima bukomera”, ntitugomba kwirara, Inkotanyi ziracyari mu birindiro.”
Fondateri wa UTB Madamu Mukarubega Zulfat yabwiye aba banyeshuri ubutwari bwaranze abanyarwanda bo hambere, ariko agaruka ku bwaranze Perezida Paul Kagame, avuga ko urubyiruko rw’uyu munsi rufite amahirwe yo kugira umuyobozi ubanisha abaturage, basabwa kuzaba intangarugero nka we.
Ati “Ndabasabye mujye byibuze mufata umunsi umwe mujye kuri interineti murebe impanuro umukuru w’igihugu agenda atanga, izo ndangagarico muzishyire mu buzima bwanyu kandi bizatuma muba abantu bazima kandi bafatiye igihugu akamaro.”
“Buri munsi mujye mwicara mutekereze ngo ese twiteguye gute gukomeza ibyo Umuyobozi wacu yatugejejeho n’abasirikare bafatanyije kubohora igihugu? ni umurage mwiza dufite kandi dukomeje gukurikiza.”
