Rubavu: Basanga igi ryongewe ku ifunguro ry’umwana byaca igwingira
- Yanditswe: na Abawedawe Immacule
Abaturage bo mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi akagari ka Nengo mu mudugudu wa Nyabagobe basanga buri funguro ry’umwana rigiye ryongerwaho igi rimwe byafasha mu kongera imikurire no guca igwigira riterwa n’imirire mibi.
Baganira n’ikinyamakuru Angers.rw batangaje ko nyuma yo kwisuzuma basanze intandaro y’igwingira ry’abana rituruka ku myumvire y’ababyeyibadaha agaciro ubuzima bwabo.
Anyesi Uwurukundo ni umuturage utuye muri uyu murenge yavuze ko bakiriye amakuru y’uko muri uyu mudugudu wa nyabagobe abana 10 bafite ikibazo cy’igwingira. Muri bo, abana 6 bari mu mirire mibi ikabije (mu mutuku) abandi 12 bari mu muhondo.
Yagize ati “Usanga muri aka gace, abagore ari bo bahahira ingo, bazinduka bajya gucuruza, bagataha ijoro, abana biriwe bonyine ntawo kubitaho bafite, bamwe nta biryo basigiwe, yewe naho babisize usanga ari ubugari bwa kawunga cyangwa se ibijumba bitagira uburisho”.
Akomeza avuga ko ibyo biryo bitagirira akamaro umwana naho yabona ubimugaburira. Ariko avuga ko batangiye kwigishwa ubuyo bwo guha umwana igi ku munsi ndetse na Leta ikaba isigaye iyaba mu gikoni cy’umudugudu iyo batetse.
Ni gahunda kandi usanga yarashyizwemo imbaraga mu Karere ka Rubavu kose kuko no mu mirenge y’icyaro ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi cyugarije abana ndetse n’ ubushakashatsi bwakozwe na Ministeri y’umuzima mu mwaka wa 2015 no mu mwaka wa 2020 bwagaragaje ko igwingira ry’abana mu Karere ka Rubavu riri hejuru ya 40%.
Machara Foustin Umukozi w’ikigo gishinzwe abana (NCDA) aravuga Ati” igi ni ikiribwa gikomoka ku matungo gikungahaye ku ntunga mubiri,akaba ari intangarugero kumikurire y’umwana Igi rifite akamaro gakomeye cyane gutangira kuriha umwana mufasha bere.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana uriye imagi rigabanuka Ari igisubizo kirabye ariyo mpamvu twifuza ko Igi riba umuco turi menyere nka banyarwanda turigabutira abana bacu”.
Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique agaragaza ko bashyize imbaraga mu kwita ku mibereho y’abana bafasha ababyeyi kugira imyumvire ifasha abana kugira ubuzima bwiza ndetse bikajyana no koroza inkoko imwe mu miryango ikennye kugira ngo biyifashe kubonera abana amagi yo kurya.
Ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, Akarere ka Rubavu karimo gushyira mu bikorwa umushinga DHCR ugamije kurwanya imirire mibi no guha ubushobozi inzego z’ibanze bikaba birimo gukorerwa mu Mirenge ya Nyundo na Rugerero. Ku bw’ibyo, inkoko 800 zorojwe imiryango ndetse biteganyijwe ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangira hamaze gutangwa izindi nkoko 3 kuri buri rugo rufite abana bari munsi y’imyaka 5 mu Karere ka Rubavu.
Bityo aba baturage bakaba basaba aba babyeyi guhinduka ku buryo imyumvire yabo mu kwita ku mikurire y’abana babo ikwiye guhinduka bakita kukongera igi mu mafunguro baha abana babo kuko byafasha guca ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana ryugarije aka Karere.
