Kivu Summer Beach Expo yazanye agashya ko gukora amarushanwa yo gutwara ubwato bwa Kinyarwanda 

 

Kuva Taliki 25 Kamena kugeza Taliki 04 Nyakanga 2026 mu Karere ka Karongi hari kubera expo yitabiriwe nabamurikabikorwa basaga 91 barimo Abanyarwanda , Abakora ibikorerwa iwacu (Made in Rwanda )ndetse nabaturutse mu mahanga bafite ibikorwa bitandukanye .

Umuyobozi wa Yirunga Ltd iyamuremye Yves yagize Ati ” iyi expo irimo ibice 4 ,birimo expo imaze iminsi 10 , hakaba car free zone yatangiye ku italiki yambere ikorwa buri munsi aho yitabirwa n’abaturage batari munsi yibihumbi 5 buri munsi rwose usanga Ari ibintu bishimishije ,kuko ubundi iki gikorwa cyaberaga I Kigali ni I Rubavu gusa tukaba tubona Ari agashya twazanye I Karongi.

uyu muyobozi yavuze ko  Kandi bazanye amarushanwa arimo Koga ,gutwara amagare no kwiruka akagira akarusho ko kurushanwa gutwara amato ya Kinyarwanda (kurashya)aho dufite amakipe 10 y’abagore na makipe 10 y’abagabo agenda metero zigera kuri 600 bari kugashya gutwara amato ya kinyarwanda tugahemba 3 muri buri kiciro cyabaye abambere , Aya marushanwa akaba arimo kubera kuri hoteli izwi nka chateau le Marara .

Yagize Ati “Aya marushanwa agambiriwe kuzamura ubukerarugendo bukorerwa mu kiyaga cya Kivu ,gufasha abaturage kubonako ikiyaga cya Kivu ataricyo kurobamo isambaza gusa ahubwo Ari amahirwe yabafasha kubyaza umusaruro bihangira imirimo , bagashya kugirango baboneko babona ibihembo byabashimisha .

Umuyobozi wa Yirunga Ltd Iyamuremye Yves yavuzeko kampani yabo yifuza ko yajya ikora Aya marushanwa mu rwego rw’igihugu ahuza buri karere, yasoje ashimira  akarere ka Karongi ndetse nubuyobozi bwa PSF mu karere ka Karongi.

Yasoje avuga  ko nyuma Yiri serukiramuco bagiye kwerekeza I Rubavu aho bazatangira Expo kuva Taliki ya 9 Nyakanga 2026 kugeza Taliki ya 19 ni expo izaba ishyushye , barasaba abanyarwanda kuzitabira Ari benshi bakabataramira.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Karongi (PSF)Ntwali Janvier , yagize Ati “ni igikorwa ngarukamwaka ni igihe cyo kugira ngo abikorera bacuruze ibyo bakora bamenyekanishe ibikorwa byabo ndetse no kumenyekanisha akarere kacu muri rusange , hari abaje kumurika ibikorwa byabo bavuye mu turere dutandukanye , kuzamura impano zabo zitandukanye zirimo Koga mu kiyaga cya Kivu , gutwara amagare no kwiruka, cyane ko nubusanzwe tugira abakinnyi bajya baba abambere mu Gihugu bakomoka mu karere ka karongi tukaba tubona Ari ibintu byo kwishimirwa .

Ntwali Janvier yavuze ko iyi expo yitabiriwe ku rwego rushimishije kuko yitabirwaga nabasaga ibihumbi bitatu buri munsi  Kandi muzindi expo zashize batararengaga 500 ku munsi agasanga aribyo kwishimirwa uyu muyobozi yaboneyeho gushishikariza abanyarwanda bikorera kuzajya bitabira expo zo mu Karere kabo kugirango barusheho kumenyekanisha ibikorwa byabo .

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *