Umwanditsi Uwamahoro Rosine yahaye ubutumwa abana ko nta Nzozi nini utageraho
Umwanditsi w’ibitabo uwamahoro Rosine yahaye ubutumwa abana bakiri bato ko bagomba guharanira kugera ku ntego zabo batitaye kubabaca intege no kubababwira ko bitashoboka kuko nta nzozi nini utageraho .

Aya ni amagambo uyu muhanzi yagarutseho mu muhango wo kumurika igitabo yise “A Boy who Painted the Moon”. Iki gitabo cyavugaga ku muhungu witwa Kwezi wahoraga yifuza gushushanya ku Kwezi ariko abandi bana bakamuca intege gusa nyuma yaje kubigeraho.
yagize Ati” mu byukuri urumvako ibyo bintu bitapfa gukunda ariko icyo narinshatse kuvuga nuko ntanzozi nini umuntu yagira ngo ntazigereho upfa kutagira ibiguca intege .
Agira ati “Ni igitabo kigamije kubakamo abana icyizere ,ko nta nzozi nini utageraho n’iyo zaba zagutse, nko kuba umupiloti, umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru, wabigeraho. Ngamije no kwereka ababyeyi ko ari byiza gushyigikira abana babo mu nzozi zabo .”
Uyu mwanditsi kdi uwamahoro Rosine yasabye Ababyeyi gushishikariza abana babo umuco wo gukunda gusoma kuko gusoma byongerera Urukundo hagati y’umwana n’umubyeyi we cyangwa umwarimu umusomera bigatuma nubwonko bw’umwana burushaho kwaguka .
Uwamahoro avuga ko kera akiri umwana muto yiga mu mashuri abanza, yajyaga abona abarimu babasomera ibitabo bitandukanye bagera mu rugo ababyeyi nabo bagakomeza bakabasomera, bituma akura akunda cyane gusoma no kwandika.
Akomeza avuga ko iyo asubije amaso inyuma asanga inkuru ababyeyi cyangwa abandi bantu bakuze basomera zari zigamije kwagura imitekerereze no kurushaho kumenya neza ururimi kandi byamufashije kugera ku nzozi ze.
Uwamahora akomeza avuga ko ari ikintu cy’ingenzi ko umubyeyi atoza abana gusoma cyangwa akabaha umwanya akasomera ibitabo.
Avuga ko ariko hari ahakiri imbogamizi. Agira ati “Urebye mu Rwanda umuco wo gusoma uragenda ucika, kuko ababyeyi bagera mu rugo bagahita baha abana terefone cyangwa televiziyo kugira ngo babone uko bakora imirimo isanzwe, na yo bakayivamo bajya kuryama ntibabone umwanya wo kwita ku bana. Ariko icyo nabwira ababyeyi, ni uko ibyo babaha ari ibibica kuko ntubasha gukurikirana ngo urebe ibyo areba. Rero ndabasaba gutoza abana banyu gusoma. Gusoma byongerera abana urukundo hagati yanyu na bo, byongerera abana icyizere ndetse bibafasha gukura mu mitekerereze yabo, bagatekereza kurenza ibyo babona.”
Umwe mu babyeyi bitabiriye uyu muhango, Umutoni Diane, ufite umwana w’imyaka 10, na we wanditse igitabo akakita “Seana Au Paudium”, avuga ko kwegera umwana bituma umenya inzozi ze ndetse ukaba wanamufasha kuzigeraho. Ashimangira ko ababyeyi bakwiye kwita mu gutoza abana gusoma.
Agira ati “Inama nagira ababyeyi banjye n’ugutoza abana gusoma kugira ngo imitekerereze yabo irusheho kwaguka kandi bisaba guhozaho bakanabereka ko nubwo ari bato ariko bashoboye bibaremamo icyizere.”
Mukamuhire Ernestine, uhagarariye Akitabu Publisher, ifasha abanditsi kugurisha ibitabo, avuga ko ababyeyi bakwiye gutoza abana gusoma kuko bibafungura mu ntekerezo.
Agira ati “Dukurikije ibihe tugezemo, imbuga nkoranyambaga, bituma impano yo gusoma ita agaciro. Ariko nkatwe inzu y’ibitabo, turifuza ko ababyeyi baha umwanya abana, bagasoma, bakabasomera ibitabo, bakabitangira bakiri bato.
Iyo usomeye abana ibitabo, baguka mu bwenge , bigatuma bunguka n’ubundi bumenyi bwinshi bitandukanye .


ABAWEDAWE Immaculee
