happy Family Rwanda organisation mu rugendo rwo kongerera ubumenyi Abarimu ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Happy Family Rwanda organisation ku bufatanye na UNESCO muri gahunda ya our rights our lives our future(03) hamwe na REB bamaze iminsi batanga amahugurwa yo kongerera ubumenyi Abarimu bo mu bigo Nderaburezi (TTS) ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Nsengimana Rafiki Justin umuyobozi wa Happy Family Rwanda organisation yagize ati ” tumaze iminsi turimo guhugura Abarimu bo mu bigo nderaburezi ,n’ibigo birera Abanyeshuri baba bazaba Abarimu ,  nukuvuga ngo ubumenyi turimo guha aba barimu baba bazagenda bagahugura bagenzi babo,bakazabyigisha no mu mashuri bigishamo  rero turimo kubahugura ku ishyirwa mu bikorwa ryibijyanye no kongerera ubumenyi Abarimu k’ubuzima bw’imyororokere n’uburyo bashobora kubyigishamo abanyeshuri .

Yakomeje avuga ko ubuzima bw’imyororokere Ari ingingo itavugwaho rumwe muri sosiyeti nyarwanda bitewe n’imico ,za kirazira ,guceceka , amadini nibindi aho usanga hari nk’amagambo amwe abantu Banga kuvuga mu ruhame ngo ni ibishegu ,Ati” oya CSE ni ubuzima  si ibishegu kuko tubigishamo topic zitandukanye   zirimo Biologie , STE,  iki rero nigihe cyo kungurana ibitekerezo kugirango hageho umurongo uhamye n’uburyo ubwo bumenyi bwazajya butangwamo .

Zimwe mu Nyigisho bahabwa 

.inyigisho yo Kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku Gitsina

.Isuku mu myanya myibarukiro ku bahungu n’abakobwa .

.Kurwanya no gukumira Virusi itera Sida

Ubu rero turimo guhugura aba Barimu kugirango nabo baba she guhindura imyumvire ,batinyuke bigishe abana ibijyanye n’ubuzima bwabo bw’imyororokere”.

Frere christian Usengimana yigisha muri TTS Kirambo yagize ati ” nyuma yo kubona ubumenyi ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere icyo mpakuye ni ugutinyuka nkavuga amwe mu magambo najya nanga kuvuga numva ateye isoni ariko ubu ngiye guhugura abandi barimu bagenzi banjye nabo babashe gusobanukirwa neza ubuzima bw’imyororokere.

Muhoracyeye Assoumpta yigisha muri TTS Nyamata , yagize ati mbere numvaga hari amagambo ntatinyuka kuganiriza abana ba bahungu numva babibwirwa n’abagabo bagenzi babo ariko ubu nzajya nganiriza abana Bose Yaba abakobwa ndetse n’abahungu , ikindi tugiye gukora CRUB mu kigo ya Gender , tuganirize abana byimbitse uko bazajya bitwara iwabo ndetse no hanze y’ikigo ,tubaganirize ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina , uburyo bakwirinda inda zitateguwe kuko ibi byose bibaho rimwe na rimwe bitewe nuko batigeze babona amakuru ahagije.”

NIBIZERWA Janvier umukozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB) yagize ati turimo gutanga Amahugurwa ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere cyane ko aba Barimu turimo guhugura bigisha mu bigo nderaburezi ayo mashuri ategura Abarimu bazigisha abandi ,kuritwe nk’ikigo gishinzwe uburezi bw’ibanze ni ikintu gikomeye , kuko ubumenyi Turimo  kubaha ni amakuru arebana n’ubuzima bwabo azabafasha gufata ibyemezo bikwiriye kugirango barinde ubuzima bwabo , bityo bazagire ejo heza.

MUKAYIREGE Julienne ni focal point wa CSE muri REB,yagize ati ” Aya mahugurwa yagenewe Abarimu kugirango tubone imboni , aba Barimu bazajya bahugura abandi mu bijyanye n’ubumenyi k’ubuzima  bw’imyororokere , cyane ko ubuzima bw’imyororokere Ari Isomo nsangizamasomo kugirango buri wese arebe uruhare rwe ,ese nimba nigisha siyanse nakwigisha nte ubuzima bw’imyororokere ?muri macye nicyo kigenderewe”.

Yakomeje avuga ati “Aya mahugurwa  Kandi afite umwihariko tubigisha ibigendanye  n’ikiciro cya buri mwana ,buri mwarimu  akagira ubumenyi agomba gutanga bitewe n’ikigero umwana yigisha agezemo “.

Amwe mu masomo aba barimu  bahabwa:

.Tubigisha imyitwarire myiza
.Ejo habo heza ,ibyo azahitamo bimwerekeza imbere heza
.kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina
.kwirinda ihohoterwa Yaba Abarimu kudahohotera abana
.imibanire myiza n’abandi .

Umuryango Happy Family Rwanda organisation ni umuryango utegamiye kuri Leta ukorana n’urubyiruko mu burezi , mu buzima n’ibindi bikorwa rusange bigamije guteza imbere Abaturage.

Aya mahugurwa amaze guhabwa Abarimu basaga 210 barimo abakorera, TTS Matimba, TTS KABARORE, TTS Izaza ,Gicumbi ,TTS Nyamata,TTS de la salle Byumba , TTS Kirambo bakaba bafite intego yo guhugura Abarimu 720 mu gihe cy’umwaka , abazajya bamara guhugurwa bazajya bahabwa impamyabumenyi k’ubuzima bw’imyororokere.

By: ABAWEDAWE Immaculee

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *