Rwamagana:RBC irasaba urubyiruko kwirinda virusi itera SIDA kuko aribo hazaza heza h’uru Rwanda
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyatangije ubukangurambaga bwo kurwanya HIV/ SIDA ni igikorwa cyatangiriye mu ntara y’iburasirazuba kuri uyu wa 08 Gicurasi 2024 mu karere ka Rwamagana kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Rubyiruko nimwe hazaza heza h’uru Rwanda ,irinde virusi itera SIDA ipimishe uyu munsi .”
Intara y’iburasirazuba nimwe mu ntara kugeza ubu igaragaramo umubare munini wabafite ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, iyi Virusi itera SIDA ikaba yiganje cyane mu Rubyiruko akaba ariyo mpamvu RBC ihozaho ubukangurambaga bwo kubwira urubyiruko ko rugomba kwirinda SIDA , Rukamenya kwifata byakwanga rugakoresha agakingirizo arinako rugirwa inama yo kwipimisha kugira ngo rumenye uko ruhagaze , rufate ingamba nshya zuko rwakwitwara.

Uwineza Ladyia ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye yagize Ati ” igikorwa cyo kwipimisha ni cyiza cyane kuko iyo wamenye ko wanduye Virusi itera SIDA bakugira inama Yuko ugomba kwifata , ugakurikiza amabwiriza ya muganga ukabasha kubaho igihe kirekire ,Kandi niyo usanze uri muzima biguha imbaraga zo kurushaho kwifata ugafata ingamba nshya ku buzima bwawe, Radyia yanasabye ko babashyiriho uburyo buhoraho bwo kwipimisha mu Bigo by’amashuri ngo kuko iyo batashye abenshi bigira mu bundi buzima bakaba banakwishora mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye .”
Elias Niringiyimana utuye mu karere ka Rwamagana,mu murenge wa Kigabiro yagize Ati ” ni inshingano za buri wese kumenya uko ahagaze kuko iyo umuntu yipimishije kare bituma afata ibyemezo byuko agomba kwitwara , rero nabwira bagenzi banjye ko SIDA Ari indwara mbi cyane yandurira mu gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye , ningombwa rero kwifata cyangwa bagakoresha agakingirizo Ari Nako bipimisha kenshi kugirango bamenye uko ubuzima bwabo bwaburi munsi buhagaze.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr Placide Nshizirungu, avuga ko igikorwa cyo kwipimisha ku rubyiruko gikorwa, gusa ngo nubwo bamwe muri bo bipimisha bigaragara ko bafite amakuru make kuri Virusi itera SIDA, akaba ariyo mpamvu
bari gushyira imbaraga mu bigo by’amashuri kugira ngo uru rubyiruko rw’abanyeshuri bigishwe banasobanurirwe akamaro ko kwipimisha Virusi itera SIDA.
Yagize ati: “Aba bana tubona bakiri batoya hari ukuntu basa n’abadatinya SIDA, rero tutabahaye amakuru ahagije, ngo tubegere cyane bajya bumva SIDA bakagira ngo ni umugani nibyo rero turimo kandi tuzakomeza.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), Dr. Ikuzo Basile avuga ko batewe impungenge n’ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko,bakaba ariyo mpamvu bari gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije guha urubyiruko amakuru yanyayo kuri virusi itera SIDA, by’umwihariko bibanda ku mashuri bakangurira uru rubyiruko kwisuzimisha ku bushake.
Yagize ati: “Abantu nitubakangurira bakongera bakamenya ko Virusi itera SIDA igihari bazipimisha bamenye n’ingamba zihari kuko bagomba kumenya ko Virusi itera SIDA nta muti nta n’urukingo igira.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gihugu hose abafata imiti bagera ku bihumbi (219.000 )bwerekana ko Intara y’iburasirazuba ariyo iza mbere ku bwandu bushya bwa virusi itera sida kuko bwavuye kuri 2,1%bukagera kuri 2,5% mugihe mubindi bice by’igihugu bwagabanutse .akarere ka Rwamagana konyine kakaba gafite abantu ibihumbi 9.280 bafite virusi itera SIDA bafata imiti igabanya ubukana bwayo.


By : ABAWEDAWE Immaculée
