Rwamagana:mu murenge wa Nyakariro niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga
By: Abawedawe Immaculée
Kuri iki cyumweru,Taliki 03 ukuboza 2023 , U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga , iki gikorwa ni ngaruka mwaka .
Mu karere ka Rwamagana, umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihirijwe mu murenge wa Nyakariro ,ni umuhango wari witabiriwe n’abaturage benshi n’abayobozi batandukanye barimo Mayor Mbonyumuvunyi Radjab ,Perezida w’inama njyanama y’akarere n’abandi bajyanama batandukanye kunsanganyamatsiko igira iti “Dufatanye n’abafite ubumuga ,Tugere ku Iterambere rirambye.

Nkekabahizi ndanguza Jean Bosco uhagarariye abafite ubumuga muri Njyanama yerekanye ishusho y’imibereho y’abafite ubumuga bo mu karere ka Rwamagana yagize ati ” Turashimira cyane abafatanyabikorwa bacu aribo NUDOR , na GIKURIRO kuri Bose badahwema kutuba hafi no kudutera inkunga muri byose ,kugeza ubu abaturage bafite ubumuga mu karere ka Rwamagana ni 3997, abana bafite ubumuga ni 802 , Twagiye tubashyira mu matsinda no muma cooperative atandukanye Aho babasha kwiteza imbere , dufite urubyiruko rurimo kwiga imyuga irimo ubudozi ndetse no gusudira , kuri ubu dufite amatsinda agera kuri 72 ,arimo abaturage 1992 bo mumirenge 7 itandukanye ,barabitsanya ,bakanagurizanya muri Miliyoni 28 bamaze kugezamo iki rero tukaba tubona Ari igikorwa cyiza cyo kwishimira.”
Nkekabahizi yanasabye ababyeyi bafite abana bafite ubumuga kubajyana mu mashuri kuko umwana ufite ubumuga ashobora gukorera igihugu igihe yahawe uburezi .
Yasoje agira Ati “Twigirire icyizere ,tubyaze umusaruro amahirwe duhabwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu ,burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
Saidi ni umwe mubafite ubumuga watanze ubuhamya , ashimira cyane byimazeyo Leta y’U Rwanda idaheza abafite ubumuga
Saidi yagize ati ” nakabaye nsabiriza ariko bampaye Inka , ubu meze neza n’umuryango wanjye turanywa amata , abana banjye bameze neza nta bwaki barwaye ibyo byose ndabishimira Perezida Paul Kagame Aho yadukuye naho atugejeje.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yagize ati ” mu Rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga ,duhugura koperative z’abafite ubumuga , buri mwaka dushyikira imishinga y’abafite ubumuga ,tukarebako bayikoze neza tukabatera inkunga mu bijyanye n’amikoro n’amafaranga ,kuko abafite ubumuga bafite ubwenge ,bafite imitekerereze myiza ,bafite imikorere ,icyo babura nababasunika Kugira ngo babashe kugera kure bifuza.”
Muri uyu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga , mu karere ka Rwamagana batanze inyunganirangingo 28, Matela zirindwi 7 na pompers 30.



By: Abawedawe Immaculée
